Babuze isoko ry’umusaruro wabo kubera umuhanda mubi

Abatuye mu Kagari ka Kabare mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babuze isoko ry’umusaruro w’ibigori bejeje kuko nta modoka ishobora kuhagera bitewe n’umuhanda mubi.

Kubera ibinogo n

Kubera ibinogo n’ibiziba by’amazi, abantu bikoreye andi mayira awushamikiyeho

Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Company ya CHICO yatangiye gupima ahazaca umuhanda wa kaburimbo uvuye i Nyagatare mu mujyi ukanyura haruguru y’umugezi w’Umuvumba mu mirenge ya Rwempasha na Musheri na Matimba kugera Kagitumba ku mupaka.

Usengumuremyi Cassim Casimir umuturage w’umudugudu wa Kabare ya mbere akagari ka Kabare umurenge wa Rwempasha avuga ko kugira umuhanda mubi byabagizeho ingaruka kuko umusaruro babonye w’ibigori wabuze isoko.

Ati “Turahinga tukeza ariko twabuze imodoka zatwara umusaruro wacu w’ibigori kubera ko umuhanda wuzuyemo ibinogo, abantu bagatinya ko imodoka zabo zakwangirika.”

Yamfashije Potien avuga ko kubera kubura imodoka zitwara umusaruro wabo, hari abacuruzi babyungukiyemo kuko babagurira ku mafaranga 170 ikilo cy’ibigori bihunguye bakifashisha amagare bakajya kubigurisha ahandi babona igiciro kisumbuyeho.

Agira ati “Umuhanda wo ni ikibazo rwose, nta muntu washora imodoka ye mu binogo none ubu abacuruzi hano batugurira ku 170frs ikilo cy’ibigori, bagashyira ku magare bakajya kugurisha za Rwimiyaga n’ahandi kuri menshi.”

Akomeza agira ati “Urebye usanga umuturage ahinga ahenzwe akanagurisha ahomba. Niba bataratangira kuwushyiramo kaburimbo baba bawutsindagiye nibura tukabona isoko ry’umusaruro wacu.”

Umuhanda wuzuyemo ibinogo igihe cy

Umuhanda wuzuyemo ibinogo igihe cy’imvura birekamo amazi

Mushabe David Claudian umuyobozi w’akarere ka Nyagatare avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda ritadindiye ahubwo hari ibyari bikinozwa hagati y’akarere, Banki y’isi nk’umuterankunga ndetse na Company izawubaka.

Avuga ko ibyasabwaga byose byamaze kurangira kuburyo CHICO yiteguye gutangira imirimo yo kubaka bitarenze Mata uyu mwaka.

Ati “Ejo bundi kuwa kane bari hano, Banki yarebaga ko ibyo twasabwaga twabikoze kandi baranyuzwe. Twemeranyijwe nabo ko mu mpera z’uku kwezi kwa gatatu CHICO izatangira imirimo byatinda ntibirenze ukwa kane.”

Umuhanda wa Kaburimbo yoroheje Nyagatare-Kanyinya-Kagitumba uzaba ureshya n’ibirometero 37. Uzaturuka mu mujyi wa Nyagatare, unyure mu mirenge ya Rwempasha, Musheri na Matimba ugahura n’uwa Kagitumba ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.