Aborozi b’inkoko bavuga ko biruhutsa kubera ko ubwishingizi bw’inkoko bwemewe nyuma y’igihe babisaba, kuko ari amatungo akunda guhura n’ibibazo agapfa ari menshi bagahomba none ngo ntibizongera kuko zizaba zishingiwe.
Ibyo barabivuga nyuma y’aho Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, agejeje umushinga w’ingengo y’imari ya 2020-2021 ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa 22 Kamena 2020, mu ngengo y’imari izajya mu buhinzi n’ubworozi, inkoko zikaba zaraje mu matungo yemerewe ubwishingizi.
Ubusanzwe mu matungo, inka ni zo zonyine zari ziri mu bwishingizi, ariko kuba n’inkoko zemerewe ngo ni ikintu gishimishije aborozi bazo, nk’uko Uwamahoro Agnes wororera mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera abisobanura.
Agira ati “Twagiye dusaba ko ibigo by’ubwishingizi twakorana na byo ariko byari bitarakunda. Amasezerano natunyura tuzabyitabira kuko nk’iyo ufite inkoko nyinshi ugira impungenge ko haje icyorezo cyazica zigashira ugahomba, ni ibintu rero twakiriye neza kuba Leta itwemereye ko inkoko na zo zijya mu bwishingizi”.
Ati “Nkanjye mu 2014 inkoko zanjye zafashwe n’icyorezo ku buryo mu zo nari noroye 2,000 hapfuyemo 1,400 zose. Ni igihombo gikomeye nagize ariko iyo zari kuba ziri mu bwishingizi bari kunyishyura ibikorwa byanjye ntibihungabane, bivuze ko bisubiza cyane inyuma umworozi iyo habaye impfu nk’izo”.
Akomeza avuga ko iyo gahunda y’ubwishingizi ku nkoko nitangira azayitabira, ibyo ngo bikazatuma yongera umubare w’izo yorora zikava ku zigera ku 2,000 afite ubu zikagera ku 5,000 mu mpera z’uyu mwaka, kuko impungenge zo kongera guhomba zizaba zagabanutse.
Twizeyimana Vincent na we wo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, ibiza biherutse kumwicira inkoko zose yororaga ku buryo ubu yabihagaritse kuko nta bwishingizi zari zifite.
Ati “Imvura yaguye ari nyinshi maze amazi yaturutse ku bisenge by’amashuri ari haruguru y’aho nororeraga araza ansenyera ikiraro. Inkoko zose 1,000 nari mfite zari zigeze igihe cyo gutera zitwarwa n’umuvu zirapfa ku buryo ntacyo naramiye”.
Ati “Nagerageje kubaza mu Karere bambwira ko bazanyishyura ariko amaso yaheze mu kirere, mpora mbaza simbone igisubizo. Icyakora iyo zari kuba ziri mu bwishingizi mba narahise nishyurwa ngakomeza ubworozi bwanjye. Kuba rero iyo gahunda yo kwishingira inkoko igiye gutangira ni ibyo kwishimira, wenda nanjye nzongera mbone ubushobozi nongere norore”.
Mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021, ubuhinzi n’ubworozi byagenewe miliyari 122.4 z’Amafaranga y’u Rwanda, hakaba harimo igice kizashyirwa mu kunganira abahinzi-borozi mu bwishingizi bw’amwe mu matungo na bimwe mu bihingwa.
Mu matungo hari hasanzwe hishingirwa inka naho mu bihingwa hakaba hishingirwaga umuceri n’ibigori gusa, muri uyu mwaka mushya w’ingeno y’imari haziyongeraho inkoko n’ingurube mu matungo, naho mu bihingwa hakaziyongeraho imyumbati, soya, urusenda n’urutoki, byose bikaba bigenerwa ‘Nkunganire’ ya Leta.