Mbere y’uko shampiyona isubikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, amwe mu makipe yo mu Rwanda yari yatangiye kwibasirwa n’imvune mu bakinnyi bamwe na bamwe, ubu abenshi bamaze gukira
Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru yahagaze amakipe amwe amaze gukina imikino y’umunsi wa 24 wa shampiyona, naho andi amaze gukina y’umunsi wa 24.
Amwe mu makipe hano mu Rwanda yari yatangiye kugira imvune z’abakinnyi, uyu munsi tukaba twifuje kureba mu makipe abiri ya mbere ari nayo ahanganiye igikombe cya shampiyona kugeza ubu.
Ayo ni APR FC iri ku mwanya wa mbere ndetse na Rayon Sports cyane cyane yari imaze imiinsi ifite benshi bavunitse, nka rutahizamu wayo Michael Sarpong wavunikiye ku mukino shampiyona yahagarikiweho, ubwo bakinaga na Gicumbi Fc.
Iyi kipe kandi yari imaze iminsi inafite ibibazo by’imvune mu busatirizi bwayo ndetse no hagati, aho abakinnyi nka Bizimana Yannick, Drissa Dagnogo, na Oumar Sidibe bari bamaze iminsi badakina kubera imvune, haza kwiyongeraho na Sarpong.
Amakuru twaje kumenya ni uko kugeza ubu abakinnyi bose bamaze gukira ubu babasha gukora imyitozo yoroheje mu ngo, bakaba bizeye ko igihe shampiyona yazasubukurirwa bazatangirana n’abandi imyitozo ndetse biteguye no gukina.
Muri mukeba wayo kandi APR FC ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona, yo nta mvune nyinshi yari ifite mbere y’uko shampiyona isubikwa, usibye Mutsinzi Ange wari waravunikiye mu ikipe y’igihugu, ndetse na Itangishaka Blaise wari umaze igihe adakina, aba nabo amakuru atugeraho avugwa ko bamaze gukira ubu bameze neza.