Bamporiki na Nduhungirehe basanga muri iyi minsi amadini n’amatorero adakwiriye kwaka amaturo abakirisitu

Nyuma y’uko icyorezo cya COVID-19 cyatumye hafatwa ingamba zikomeye zirimo no guhagarika misa n’andi materaniro mu rwego rwo kugikumira, hari amadini n’amatorero yakomeje gusaba abakirisitu gutanga amaturo y’uburyo butandukanye, ndetse hashyirwaho n’uburyo agomba gutangwamo cyane cyane hifashishijwe ikoranabuhanga.


Urugero ni nk’Itorero rya ADEPR ryandikiye ibaruwa Abakirisitu baryo ku wa 20 Werurwe 2020 ribamenyesha uburyo bakoresha batanga amaturo.

Iyp baruwa yashyizweho umukono n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem, ivuga ko mu rwego rwo korohereza Abakirisitu gushyigikira umurimo w’Imana, hari uburyo butatu bakwifashisha batanga amaturo:

Ubwa mbere ni ugukoresha uburyo bw’Umudiyakoni (agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero). Ubwa kabiri ni ugukoresha uburyo bwa Konti yo muri Banki ya Paruwasi igahabwa Abakirisito, ubwa gatatu bukaba ari uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money, itorero ry’Akarere rigakoresha nimero rizahabwa n’ibiro bikuru, izo nimero zikamenyeshwa abakirisito.

Bamporiki Edouard, abinyujije kuri Twitter, yatanze igitekerezo kuri iyi baruwa ati “Mushumba wacu ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko ni zo zifite intege nkeya. Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

Abantu batandukanye na bo batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa. Muri bo harimo Ambasaderi Olivier Nduhungirehe wagize ati “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID-19.

Si ADEPR gusa kuko ku mbuga nkoranyambaga hamaze iminsi haboneka ubutumwa bw’andi madini n’amatorero amenyesha abayoboke bayo uburyo bakwifashisha kugira ngo bakomeze gutanga amaturo.

Kugeza ubu icyorezo cya COVID-19 kimaze kugaragara mu Rwanda ku bantu 19, cyatumye byinshi mu byo abantu bakuragaho imibereho bihagarara, ndetse hafatwa n’ingamba zikomeye cyane cyane mu rwego rwo kwirinda ko cyakomeza gusakara.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.