Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Edouard Bamporiki, avuga ko ashyigikiye gahunda yo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.
Arashimira urubyiruko rwumviye amabwiriza ya Leta yo kuguma mu rugo, akarukangurira no gukomeza kumva inama za Leta.
Asanga kandi hari ibintu byiza byinshi abantu bashobora gukora bibereye mu rugo, bizakomeza guteza imbere u Rwanda nyuma y’iki cyorezo.
Yihereyeho ku byo yakoze, asobanura ko amaze kwandika igitabo gifite amapaji 250, akaba ngo azagishyira ahagaragara bitari kera.
Bamporiki yasabye abantu cyane cyane urubyiruko gukoresha impano bafite muri iki gihe, bakazibyaza umusaruro kandi bakazigaragaza.
Ati “Ndakangurira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukoresha impano zanyu, mwandika, muhanga, muvumbura, kugira ngo ubwo buhanga bwanyu muzabubyaze umusaruro ubwo tuzaba tumaze gutsinda iki cyorezo.”
Bamporiki yasabye urubyiruko cyane cyane urw’abahanzi mu bintu bitandukanye kugaragaragaza uko barimo kwirinda, ariko abasaba no kugaragaza uko barimo gukoresha uyu mwanya bakagaragaza ubuhanga bwabo.
Yabasabye kugaragaza ubwo buhanga bwabo babinyujije muri video ntoya y’iminota itarenze ibiri, kuko ibyo bishobora kuzabatunga mu minsi iri imbere bikagirira n’akamaro abandi bantu bashobora kuzaha akazi.
Iyo Video uwamaze kuyikora ngo yayishyira ku mbuga nkoranyamba abantu bamukurikiraho, agakoresha Hashtag ya #GumaMurugoYouthChallenge .
Ntitugahinyuzwe ngo Duhinyuke, Niduterwa Tujye Twitabara uko Twatojwe, Dukarishye Impano Duhige abahiganwa natwe, Inganzo yacu yere ubuhoro, tube Abadaheranwa n’ejo haje. Umutoza w’ikirenga @PaulKagame ati: Dutsinda urugamba ntitwigambe. uRwanda nirweme #GumaMurugoYouthChallenge pic.twitter.com/xMrZfdTSUx
— Bamporiki Edouard (@Bamporikie) April 21, 2020