Kuri uyu wa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, nibwo Abanyarwanda bari bamaze iminsi isaga ukwezi muri gahunda ya #GumaMuRugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa rwa Coronavirus, bemerewe gusubukura imirimo.
Icyagaragaye hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ni uko bamwe mu baturage basubukuye ingendo bagana ku mirimo bari bambaye nabi udupfukamunwa, mu gihe bakanguriwe kenshi kutwambara kandi bakatwambara neza, kugira ngo birinde kandi barinde na bagenzi babo mu gihe bari mu ruhame ndetse no mu mirimo.
Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel, aherutse gukangurira Abaturarwanda ko nubwo bemerewe gusubira mu mirimo bitavuze ko Coronavirus yamaze gutsindwa bityo bakaba bagomba gusubira mu kazi, ariko bakitwararika ku ngamba zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima zo guhangana n’ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.
Muri urwo rwego rwo kwitwararika, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko byagaragaye ko kwambara agapfukamunwa, kandi ukakambara neza ku buryo buhoraho, ari imwe mu ngamba zizewe cyane mu guhashya icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati “Abantu bambare udupfukamunwa baba bari mu rugo cyangwa bagiye muri za gahunda zituma umuntu ava mu rugo, kuko bimaze kugaragara ko kukambara ku buryo buhoraho ari uburyo bwizewe bwo kwirinda”.
Inzego z’ubuzima mu Rwanda kandi zisobanura ko kwambara agapfukamunwa neza ari ukukambara ku buryo gapfuka umunwa n’amazuru, ukambaye akirinda kugakorakoraho, ndetse mu gihe akambara cyangwa agakuramo agafata ku dushumi twako gusa.
Izo nzego z’Ubuzima (MINISANTE na RBC) zivuga ko kwambara agapfukamunwa nabi birutwa no kutakambara kuko gashobora gutera indwara ukambaye nabi.
Udupfukamunwa twizewe turi gukorerwa mu Rwanda, tukaba dukorwa n’inganda 26 aho dufite umwihariko w’uko tuzameswa.
Ni ukuvuga ko umuntu azajya akagura, akakambara amasaha atandatu hanyuma akakamesa kakuma akagatera ipasi akongera akazakambara kugeza ku nshuro eshanu, hanyuma akakajugunya kuko kazaba kamaze gusaza katabasha kongera kumurinda.
Ako gapfukamunwa kagura amafaranga 500 y’u Rwanda, kakarinda ukambaye ku kigero kiri hagati ya 45-65%, ariko ngo uko abantu benshi batwambara ni ko ubwirinzi bwiyongera, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana.
Andi mafoto:
Photo:Roger Marc Rutindukanamurego