Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba, Ndungutse Jean Bosco, arasaba abikorera gufasha inzego za Leta guhashya icyorezo cya COVID-19 bubahiriza amabwiriza yashyizweho agamije kuyirinda no kuyirinda abandi.
Yabitangaje ku wa 14 Kanama 2020 mu bukangurambaga bwo gushishikariza abacuruzi gukomera ku ngamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 no kukirinda abakiriya babagana, igikorwa cyateguwe n’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni ubukangurambaga bumaze icyumweru butangijwe hashyirwaho abahwituzi b’abacuruzi kugira ngo bunganire abakorerabushake b’urubyiruko.
Mu gutangiza ubwo bukangurambaga, abahagarariye urugaga rw’abikorera banyuze muri santere z’ubucuruzi no mu mijyi igize intara y’Iburasirazuba bareba uko abakiriya barindwa kwandura COVID-19.
Mu bibazo byagaragaye harimo no guhererekanya amafaranga mu ntoki. Umusore Kigali Today yasanze amaze kurangura inzoga avuga ko yishyuye mu ntoki kuko atigeze asabwa kwishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ati “Jyewe nahageze ntibigeze banyereka aho nkarabira ndetse no kwishyura nabishyuye mu ntoki bampa inyemezabwishyu ariko n’iyo bambwira kwishyura kuri Mobile Money mba nabishyuye nyafiteho.”
Umucuruzi witwa Habimana Fidele ucururiza imwe muri kompanyi zicuruza inzoga mu Karere ka Nyagatare avuga ko agifata amafaranga mu ntoki nyamara azi neza ko bishobora kumukururira kwandura COVID-19 cyangwa kuyanduza abakiriya be.
Agira ati “Mbere twakoreshaga uburyo bwa Mobile Money ubu byavuyeho ni ugushaka MoMo Pay kandi ntiturayikoresha. Gusa nyine kwakira amafaranga mu ntoki ni ikibazo kuko anyura mu ntoki z’abantu benshi.”
Mu bindi bibazo byagaragaye harimo kandagira ukarabe zitabamo amazi no guhana intera igihe abantu bahuriye ku iduka cyangwa mu isoko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian aributsa abaturage ko COVID-19 itararangira, bityo ko buri muntu akwiye kugira amakenga ku muntu uje amugana kuko ashobora kuba yanduye.
Ati “Tuributsa abantu ko COVID-19 itarangiye ahubwo iriyongera, bakwiye kugirira abandi amakenga. Kubera ko indwara irambiranye bamwe bumva barayimenyereye ako kamenyero ka COVID-19 ntigakenewe, turabasaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda kuko barayazi.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba Ndungutse Jean Bosco avuga ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bitareba inzego za Leta cyangwa Polisi gusa.
Avuga ko ari uruhare rwa buri munyarwanda by’umwihariko abacuruzi kuko bahura n’abantu benshi kandi batayubahirije byasubiza Abanyarwanda muri Guma mu Rugo kubera ikwirakwira ry’icyorezo.
Agira ati “Kugira ngo twirinde COVID-19 cyangwa kuyihashya mu gihugu cyacu, ni uko twumva ko bitareba Leta gusa ahubwo birareba buri munyarwanda. Ni ngombwa rero gutanga umusanzu wacu twubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima.”
Abacuruzi kandi basabwe kubahiriza amabwiriza uko yatanzwe kugira ngo birinde ibihano kuko bishobora kubaviramo igihombo mu bucuruzi.
Mu bindi bibazo byagaragaye mu igenzura ryakozwe ni aho hari abambara nabi udupfukamunwa ndetse n’abafite za butike zahindutse utubari aho usanga ngo uruhande rumwe rurimo ibiribwa urundi ari amacupa y’inzoga ndetse bakazihanywera.