Mu gusoza icyunamo kuri uyu wa mbere tariki 13 Mata 2020, Abanyapolitiki bakiriho bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, babavugaho ubutwari kuko bemeye guhara ubuzima bwabo banga kwifatanya na Leta ishinjwa kwica Abatutsi.
Ubusanzwe kwibuka no kunamira aba Banyapolitiki byakorerwaga i Rebero aho abayobozi bajyaga gushyira indabo ku mva zishyinguwemo abo Banyapolitiki ariko mu rwego rwo kwirinda icyorezo Covid-19 ntabwo byashobotse.
Icyakora hari bamwe mu bayobozi batanze ikiganiro mu Itangazamamakuru, barimo Perezida wa Sena Dr Iyamuremye Augustin, Tito Rutaremara wari Senateri, Odette Nyiramirimo uri mu Nteko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse n’umushakashatsi mu mateka ya Jenoside, Tom Ndahiro.
Senateri Dr Iyamuremye Augustin yagize ati “Abenshi (mu Banyapolitiki bishwe) bari bazi ko bashobora kwicwa igihe icyo ari cyo cyose, nka Kavaruganda (wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga) bigeze kumutera iwe bamutera ama ‘grenades’ baramuhusha”.
“Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwiringiyimana yahoraga aterwa kuva akiri na Minisitiri w’Uburezi, ariko agakizwa n’Imana, na we yahoraga avuga ko umunsi ku wundi ashobora gupfa ariko ati ‘ntacyo bintwaye”.
“Minisitiri Nzamurambaho (wari ushinzwe ubuhinzi) bigeze kugurira umujandarume ku Gikongoro ngo azamwice, ku bw’Imana haje kuboneka ahahishwe ama ‘grenades’ yo kuzamutega ajya iwabo. Aba rero ni Intwari, bazize ibitekerezo byabo”.
Umushakashatsi mu bijyanye n’amateka ya Jenoside, Tom Ndahiro avuga ko ubutwari bw’aba bantu ngo bugaragarira ku kuba ibyabavugwagaho ndetse n’itotezwa bashyirwagaho ngo bitari ibanga.
Tom Ndahiro agira ati “Ni byiza ko n’ibikorwa byabo bimenyekana ko hari abantu bakoze ibintu bidasanzwe, Minisitiri Rucogoza Faustin yahamagaye abayobozi bakuru ba RLTLM barimo na Kabuga, ababwira ko icyo radio yabo ikora kinyuranyije n’umwuga w’Itangazamakuru”
“Arongera ababwira ko radio yabo idafasha kujya mu nzira y’amahoro nk’uko amasezerano ya Arusha yabiteganyaga, ndetse anababwira ko iyo radio ibiba urwango, anabahanira kuba barerekanaga ko ibibazo byose mu Rwanda byaterwaga n’Abatutsi”.
Ndahiro akomeza avuga ko undi munyapolitiki witwaga Ngango Felicien, abanyamakuru bo mu ishyaka CDR ngo bamubajije impamvu ibyo yavugaga bihuza na FPR-Inkotanyi, “abasubiza ngo ‘niba mu isaha yanjye n’iyawe ari saa tanu, ubu navuga ko mu yawe ari saa sita kuko atari iyanjye?”
Tom Ndahiro avuga ko mu ndirimbo z’uwitwaga Bikindi Simon hari harashyizwemo ibitutsi n’amazina asebya abanyapolitiki batavugaga rumwe n’amashyaka CDR na MRND rya Habyarimana.
Aba batukwaga ngo barimo Dr Iyamuremye Augustin uyobora Sena y’u Rwanda kuri ubu, Landouard(Lando) Ndasingwa na Frederic Nzamurambaho bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko hakaba n’uwitwaga Rumiya Jean-Golbert ngo wavuze ko disikuru ya Leon Mugesera ari rutwitsi.
Muri aba Banyapolitiki hari abo Ndahiro avuga ko baziraga ibitekerezo ariko banazira ubwoko, ngo barimo Lando, Kameya André na Venantie Kabageni.
Muri rusange Abanyapolitiki bazira kuba batari bifatanyije n’ubutegetsi bushinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi (abenshi bari biganje mu mashyaka ya PL na PSD), hari Landouard Ndasingwa, na Frederic Nzamurambaho (wabaye Perezida wa PSD ari na Minisitiri w’Ubuhinzi).
Hari Agathe Uwiringiyimana wahoze ari Minisitiri w’Intebe, Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Charles Kayiranga, Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita, Venantie Kabageni, André Kameya, Felicien Ngango, Jean Baptiste Mushimiyimana na Faustin Rucogoza wari muri MDR akaba yari Minisitiri w’itangazamakuru.