Imyaka 26 irashize ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro kitarangira muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Harimo n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bakomeje kuhaba, barororoka, baraniyongera.
Kuba ikibazo cy’iyo mitwe kitarangira, Perezida Kagame abona ko harimo gutsindwa kw’abashinzwe kurangiza icyo kibazo barimo n’abitwa ko ari inzobere, dore ko no mu bagomba kukirangiza ahubwo hari abagitiza umurindi, aho gukora ibiri mu nshingano zabo, ahubwo bagakomeza gukwirakwiza ibihuha n’amakuru atari yo.
Ati “Ni yo mpamvu iyi myaka 26 yose ishize icyo kibazo kitararangira.”
Yahereye ku rugero rw’ibimaze iminsi bibera mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Congo mu bice bya Bukavu, Uvira, Minembwe,…ahari abaturage barimo Abanyamulenge bamaze iminsi bahohoterwa.
Ati “Ntangazwa no kuba bamwe muri izo nzobere batabona ibihabera bikwiriye kuba bibonwa n’umuntu wese uriyo. Igitangaje ahubwo babona ibitarimo kuba aho hantu.”
Perezida Kagame yasobanuye ko bitumvikana ukuntu bashyira mu majwi u Rwanda cyangwa Ingabo z’u Rwanda nyamara zitari muri ako gace.
Perezida Kagame yavuze ko amakuru inzego z’iperereza z’u Rwanda zakusanyije agaragaza ko Ingabo za Leta y’u Burundi ziba muri ako gace, hakaba n’abarwanyi bo mu mitwe y’inyeshyamba itandukanye na yo iba muri ako gace k’Amajyepfo y’Uburasirazuba bwa Congo.
Muri iyo mitwe y’inyeshyamba harimo ikomoka mu Burundi n’indi imaze igihe ikomoka mu Rwanda harimo ikorana na FDLR yakomeje kugenda icikamo ibice, hakabamo n’indi mitwe y’abarwanyi yo muri Congo, mbese bikaba uruvange.
Perezida Kagame yibaza niba abatanga amakuru arimo urujijo ku barwanira muri ibyo bice babikora ku bushake cyangwa niba ari ukutabimenya, agasobanura ko Abanyarwanda barwanira aho ari abakomoka ku bahoze mu mitwe nka FDLR, ko atari Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ati “Nta musirikari n’umwe wa RDF wigeze ajya muri ako gace, nta n’umwe, na Guverinoma ya DR Congo irabizi neza. Nyamara imwe mu miryango ikorera muri ako gace n’abanyamakuru bo sinzi aho bakura ibyo batangaza by’ibinyoma by’uko hari abasirikari benshi b’u Rwanda.”
UMukuru w’Igihugu yakomoje noku bibera mu bice by’Amajyaruguru y’Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Kagame yavuze ko ubutegetsi buriho muri Congo bufite ubushake bwo gukorana n’ibihugu byo mu Karere kugira ngo bishakire hamwe umuti w’ikibazo cy’umutekano muke.
Avuga ko iyo mikoranire ari ikintu cyiza nubwo bamwe atari ko babibona. Abo bantu ngo impamvu badashyigikira iyo mikoranire ngo ni uko ishaka kurangiza ikibazo bo bashaka ko gikomeza kubaho indi myaka myinshi.
Mu bindi Umukuru w’Igihugu yasobanuye kuri iki kibazo, ni uko u Rwanda icyo rwakoze ari ugushaka amakuru yerekeranye n’imitwe yitwaje intwaro rukayaha Leta ya Congo, na yo igakaza ibikorwa byo kurwanya iyo mitwe, nyamara bamwe bakabona ikibazo muri ibyo bikorwa byo guhashya iyo mitwe ndetse bagatangira no kunenga Leta ya Congo, aho kubona ko iyo mitwe ubwayo iteye ikibazo.
Perezida kagame ati “Ntibabona ikibazo mu kuba FDLR iri muri ako gace, ntibabona akaduruvayo iteza mu baturage ba DRC, ahubwo bagakwirakwiza inkuru z’impimbano ko Ingabo z’u Rwanda ari zo zirwana muri Congo, ntibanavuge abo zaba zihanganye na bo mu gihe zaramuka zambutse umupaka.”
“Vuba aha mwabonye umutego abarwanyi ba FDLR bateze mu muhanda mu gace ka Rutshuru, bica abarinda Pariki y’Ibirunga muri Congo, nyamara abantu babivuzeho gato gusa ko ari abarwanyi ba FDLR bakomoka mu Rwanda bagabye igitero bica abantu, birangira bityo.”
Perezida Kagame anenga ingabo z’amahanga harimo iz’Umuryango w’Abibumbye (UN) zimaze imyaka myinshi muri icyo gihugu (kuva mu 1999) nyamara ikibazo zaje kurangiza kikaba kitarangira.
Perezida Kagame asanga DR Congo kuba irwanya iyo mitwe nta kibazo kirimo kuko imitwe iri ku butaka bwayo, abaturage ba Congo bakaba ari bo ba mbere bagerwaho n’ingaruka z’umutekano muke uterwa n’iyo mitwe yitwaje intwaro.