Umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali (BK), Dr. Diane Karusisi aratangaza ko serivisi zayo z’ikoranabuhanga zigiye kurushaho kumanurwa zikegera abaturage nyuma y’uko hari benshi bakibika amafaranga mu mifuka.
Bimwe mu byo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’abikorera bagaragaza bikenewe ngo serivisi za BK zirusheho kugenda neza zegereye abaturage harimo izo kubitsa no kubikuza amafaranga ku bacuruzi bato bato mu bice by’icyaro.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Gasana Emmanuel avuga ko mu Ntara y’Amajyepfo habarirwa amakoperative asaga 700, amasantere y’ubucuruzi asaga 600, abo bose bakaba batarabasha gukoresha serivisi za banki uko bikwiye kuko amashami ya BK akigaragara mu mijyi n’amasantere akomeye.
Guverineri Gasana avuga ko uko BK yarushaho kwegera abaturage byarushaho gufasha abaturage gusobanukirwa n’akamaro ko gukorana n’amabanki, bakamenya kwizigamira no kwiteza imbere.
Agira ati, “Ku ruhande rw’abikorera urumva abo bantu bose iyo ugeze mu cyaro ugasanga umuntu afite ingurube 50 ariko wamubwira ibyo kubitsa ugasanga ni mu gicuku, ugasanga umuntu ufite urutoki runini ntawe umwegera, umucuruzi utarize ariko ufite amafaranga usanga akeneye kwegerwa no gufashwa gukoresha serivisi za banki byafasha banki n’abaturage kongera umusaruro”.
Perezida w’urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal, avuga ko hakigaragara serivisi za BK zitangirwa i Kigali ku cyicaro gikuru kandi yarafunguye amashami hirya no hino mu turere agasaba ko na yo yahabwa ubushobozi bwo kuzitanga.
Agira ati, “Hari nk’igihe usanga amasoko amwe n’amwe aducika kuko usanga zitangirwa i Kigali nko kwaka icyemezo cy’uko wabashije kwishyura ibikorwa byawe neza, (Garantie de bonne exécution ), tukifuza ko n’izi serivisi zatangirwa ku mashami atwegereye”.
Umuyobozi mukuru wa BK, Dr. Dianne Karusisi, avuga ko hifashishijwe uburyo bushya bwa Banki ya Kigali bwiswe ‘Ikofi’ abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo no hirya no hino mu gihugu, bashonje bahishiwe kandi ko aho yatangiye gukora byagenze neza.
Avuga ko nyuma y’umwaka umwe n’igice ‘Ikofi’ itangijwe, abasaga ibihumbi 200 bamaze kuyitabira ku buryo imaze kugaragaza ko ari imwe mu nzira y’ubukire igiye gufasha abaturage batandukanye.
Agira ati, “Tumaze kugira abaturage basaga ibihumbi 200 bari ku Ikofi ku bahinzi n’aborozi bakorera mu makoperative n’abacuruza inyongeramusaruro, twayise inzira y’ubukungu turashaka ko abantu bose baba abakire, kandi Ikofi ni inzira izatugeza kuri ubwo bukungu mushonje muhishiwe”.
Avuga ko mu minsi itarambiranye BK n’abayihagarariye basaga 1700 mu gihugu bazamanuka mu gihugu hose bakangurira abo baturage bahinga n’imyumbati izo serivisi, naho ku bijyanye n’ikibazo cya serivisi zigitangirwa i Kigali ngo na cyo kizakemuka hifashishijwe ikoranabuhanga.
Agira ati, “Dushaka ko serivisi umukiriya akeneye ayibona ako kanya, bidatinze kugira ngo umukiriya wacu abone uko akora akunguka natwe tukunguka kuko dukeneye amafaranga ngo abaza kuguza bayabone kuko usanga abaka inguzanyo ari benshi ariko amafaranga uko aba make niko arushaho guhenda”.
Mu zindi serivisi zizegerezwa abaturage ni izijyanye no kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue kuko usanga abikorera ba kure bagikora ingendo bajya kwishyurira imisoro ku mashami ya BK kandi hari abayihagarariye mu turere.
Mu birori ngarukamwaka byo kwakira abakiriya mu Karere ka Muhanga, umuyobozi mukuru wa BK Dr. Diane Karusisi yasabye abakiriya kurushaho gukora cyane no gutanga ibitekerezo kandi yizeza ko inyubako ya Baki ya Kigali iri i Muhanga igiye kongerwamo abakozi kugira ngo serivisi nyinshi zishoboka zirusheho kubegera.