Banki ya Kigali yafashije abatwara taxi voiture gufunukuza inshya

Bwa mbere mu mateka abatwara taxi voiture bafashijwe gushyira mu muhanda imodoka nshya, nyuma y’inguzanyo bahawe na Banki ya Kigali nta ngwate basabwe.

Imodoka bahawe ni nshya ntiziragenda

Imodoka bahawe ni nshya ntiziragenda

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki 28 Nyakanga 2020, ubwo Banki ya Kigali yashyikirizaga abo bashoferi imodoka nshya zo mu bwoko bwa Suzuki zifite agaciro ka miliyoni 15 z’amafaranga y’U Rwanda buri imwe.

Ni umushinga watangijwe n’ikigo ‘Yego Cab’ kigamije gufasha abakora umwuga wa Taxi voiture kubona imodoka nshya, kugira ngo batange serivisi nziza ku batuye Umujyi wa Kigali n’abanyamahanga benshi bawugana.

Uyu mushinga ‘Yego Cab’, ukaba waregereye Banki ya Kigali kugira ngo yorohereze abashoferi kubona inguzanyo mu buryo bworoshye kandi n’Akagera Group gatange izo modoka ku giciro gito.

Umwe mu batwara taxi voiture wahawe iyo modoka ku mugaragaro, Papias Fikiri, yavuze ko bajyaga batanga serivisi mbi kubera imodoka zishaje.

Bishimiye kujya batanga serivisi inoze mu modoka nshya

Bishimiye kujya batanga serivisi inoze mu modoka nshya

Yagize ati “Turanezerewe cyane kuko tubaye abataximan ba mbere mu Rwanda bagiye gutwara imodoka nshya za zero kilometre (zitaragenda). Twahoraga mu magaraje, imodoka ikadupfiraho mu nzira, umuntu akaba yakwicwa n’izuba n’ivumbi kubera nta buryo bwo kubimurinda”.

Naho Banki ya Kigali, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wayo Dr. Diane Karusisi, avuga ko bifuje gufasha abatwara taxi gukoresha imodoka nziza kandi zitangiza ibidukikije.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi

Yagize ati “Kugira imodoka zishaje bitanga isura itari nziza ku gihugu, kandi zikanabahenda kubera zishaje, kuko zinywa nabi, bagahora no mu igaraje, kandi zikangiza ibidukikije. Turanashishikariza abandi bashoferi kugana ibigo by’imari nka BK tukabafasha kuko twifuza guhindura ibijyanye no gutwara abantu mu Rwanda”.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA), na rwo rwashimye iyi gahunda kuko n’ubundi hari gahunda zatangiye zo gukura imodoka zishaje mu muhanda, kugira ngo bidatanga isura mbi ku Rwanda, ndetse binafashe mu kubungabunga ikirere kubera ibyotsi bibi biterwa no gusaza kw’imodoka.


Abatwara taxi bakaba bashishikarijwe kugana Banki ya Kigali kuko bagabanyirijwe inyungu ku nguzanyo, ikava kuri 19% igashyirwa kuri 16% bishyura mu gihe cy’imyaka itandatu.

Mu Rwanda abantu bagera kuri 3,5% bakora ingendo zabo bifashishije taxi voiture, abakoresha amapikipiki ni 13 % naho abakoresha bisi zisanzwe ni abantu 80%.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.