Banki ya Kigali yemereye abahinzi bazakoresha IKOFI inguzanyo yo kugura inyongeramusaruro

Banki ya Kigali(BK) ivuga ko umuhinzi wese uri muri gahunda ya ‘Smart Nkunganire’ ashobora gusaba inguzanyo yo kugura imbuto, ifumbire, imiti n’ibindi yakenera mu mushinga we.

Abatoza mu by

Abatoza mu by’ubuhinzi bahuguwe na BK kuri gahunda ya Smart Nkunganire

Ku muntu wamaze kwiyandikisha muri iyi gahunda, asaba inguzanyo kuri telefone akanze *334*2#, yaba atariyandikisha akegera umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge aherereyemo.

Iyo nguzanyo itari iyo kwakira amafaranga mu ntoki, umuhinzi uyihawe mu ikoranabuhanga rya Ikofi rya Banki ya Kigali, ahita ayiha umucuruzi w’ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi bakamuha ibyo yifuza byose, akazishyura ari uko ibyo yahinze byeze.

Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe kwamamaza, Nshuti Thierry, avuga ko umuhinzi uba waranditswe muri “Smart Nkunganire” ndetse anakoresha ikoranabuhanga rya Ikofi, aba yaratanze amakuru ahagije yatuma ahabwa inguzanyo y’ako kanya, idasaba ingwate n’andi mananiza.

Nshuti Thierry yaganirije abatoza mu by

Nshuti Thierry yaganirije abatoza mu by’ubuhinzi bazajya gusakaza gahunda ya “Smart Nkunganire”

Nshuti yagize ati “Uburyo bwa “Smart Nkunganire”, MOPA ikoreshwa mu kugura ifumbire ndetse na Ikofi ya BK, biduha ishusho nyayo y’igishoro cy’umuhinzi ndetse tukaba twanamenya ibyo ashobora kuzeza, kuko tuba tuzi ubuso ahingaho, ifumbire agiye gukoresha n’imbuto biba bizwi umusaruro bigiye gutanga”.

“Nka banki, icyo gihe ntabwo twagira ubwoba bwo gushora amafaranga mu buhinzi, tuguriza umuhinzi ibyo kugura ifumbire, imbuto n’izindi nyongeramusaruro kugira ngo azashobore kweza byinshi anasagurire isoko, abashe no kutwishyura “.

“Ni inguzanyo y’ako kanya, nta mpapuro bimusaba kuzuza ahubwo igihe ahagaze imbere y’umucuruzi w’inyongeramusaruro, akanda kuri telefone ye amafaranga agahita aza, agahita yishyura uwo mucuruzi inyongeramusaruro yasabye”.

Nshuti avuga ko nta kibazo cyo kubura amafaranga yo kuguriza abahinzi bo mu Rwanda ibyafasha, kabone n’ubwo baba ari abahinzi bose babyitabiriye. Icyakora mu minsi iri imbere ngo nibwo abahinzi bazamenyeshwa inguzanyo batazajya barenza.

Umukozi ushinzwe ibijyanye n’inyongeramusaruro mu Kigo giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi(RAB), Egide Gatari, avuga ko ikoranabuhanga rya Smart Nkunganire rimaze guhuza abahinzi barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atanu mu bagera hafi kuri miliyoni ebyiri mu gihugu hose.

Gatari avuga ko inguzanyo isabwa BK nta kindi izakoreshwa atari uguteza imbere ubuhinzi, kuko hashingirwa kuri guhunda ya “nkunganire” ifite imyirondoro yose y’abahinzi, kuba buri kintu cyose gikozwe kizajya kigaragara mu ikoranahuhanga, ndetse hakazabaho kwishyurana nta mpapuro zikoreshejwe kandi nta n’umuntu ukoze ku mafaranga.


Banki ya Kigali ikaba kandi yahuguye abatoza mu by’ubuhinzi 60 kugira ngo bigishe abahinzi bose imikorere y’ikoranabuhanga rya ’Smart Nkunganire’ rizabafasha kubona imbuto n’inyongeramusaruro bihagije, mu buryo bwihuse kandi batavunitse.

Umwe mu bahuguwe witwa Egide Ahishakiye ukomoka mu Karere ka Ruhango, avuga ko imbuto n’inyongeramusaruro bigiye kujya byihutira kugera ku bahinzi, bitewe n’uko ikoranabuhanga ribahuza rizajya rifasha abacuruzi bazo kumenya ibikenewe bakabitumiza hakiri kare.

Mu kwezi gushize Urugaga Imbaraga ruhuza 15% by’abahinzi mu Rwanda, rwavugaga ko rutewe impungenge n’uko abanyamuryango barwo bashobora kutazabona imbuto, ifumbire n’imiti, bikaba byazateza ibura ry’ibiribwa. Bamwe bashobora kuba babonye ibisubizo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.