Mu Midugudu y’Agahenerezo na Nyanza mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, guhera kuwa gatanu tariki 3/4/2020 amazi yarakamye mu marobine, none ababyeyi bohereza abana mu kabande bahangayikishijwe n’uko bashobora kuhandurira Coronavirus.
Iriba bahuriraho ni iriri hafi y’igishanga gereza ya Huye ihingamo umuceri. Bahita kwa Gasana. Kubera ko umudugudu w’Agahenerezo n’uwa Nyanza iri mu nkengero z’umujyi wa Huye, hatuye abantu benshi ku buryo iyo amazi yo mu ngo no muri za robine agiye, bahurira ku iriba ari benshi.
Abafite imbaraga batabasha kwihanganira kuhatinda, iyo bahageze batera amahane maze bakarwana, ku buryo abanyantege nkeya bitura mu biziba biri aho amazi amanukira.
Igihangayikishije kurusha, ni uko abahurira kuri iri riba batemera gushyira ibivomesho ku murongo ngo havome umwe umwe, banahana intera yo kugira ngo babashe kwirinda indwara ya Coronavirus nk’uko babigirwamo inama muri iyi minsi.
Jean de Dieu Munyeragwe wiga mu mashuri yisumbuye, ari ku iriba yitegereza uko abantu bavona yagize ati “Tujya kuva ku mashuri baratubwiye bati umuntu umwe wiga ataha ayizanye, mu isaha imwe yonyine ikigo cyose cyaba kimaze kwandura. Abatuye mu Gahenerezo n’i Nyanza baza kuvomera ahangaha, hagize uza ayifite mu gihe gitoya Agahenerezo na Nyanza bose baba bafashwe.”
Umubyeyi witwa Kayitesi utuye mu Mudugudu w’Agahenerezo, ari mu rugo ategereje ko abana bazana amazi yagize ati “Baratubwiye ngo nitwicare mu rugo twirinde corona. Abo bana twohereza ku iriba, si bo bazayizana?”
Icyifuzo cy’abatuye muri iyi midugudu ni uko Wasac yabarwanaho muri iki gihe cy’indwara ya coronavirus ntibongere kubura amazi.
Munyeragwe yerekana abana bari kuvoma ati “Ndebera ukuntu bariya bana begeranye nk’intozi mu iriba. Ubu se koko wakwirinda corona kuriya? Turifuza ko baduha amazi, hanyuma tukaguma mu rugo koko nk’uko babidusaba.”
Umuyobozi wa Wasac mu Karere ka Huye, Vedaste Kanamugire, avuga ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi mu midugudu y’Agahenerezo na Nyanza cyatewe n’amatiyo ahajyana amazi yacitse ubugira kabiri.
Iya mbere yacitse kuwa gatanu tariki 3 Mata 2020 ngo yacikiye ahari kaburimbo ku buryo byabatwaye iminsi ibiri kugira ngo bayisane, bitewe n’uko gucukura ahari kaburimbo bitoroshye.
Iya kabiri ngo yacitse ku cyumweru, icikira mu kindi gice kitaruhije gucukura, ariko ngo itiyo bayisanishije colle, bisaba gutegereza amasaha 24 yo kugira ngo yume, babone kurekura amazi.
Icyakora kuri ubu ngo amatiyo yombi yamaze gusanwa, ku buryo ahaba hakiri ikibazo cy’amazi byaba ari ukubera ko ataragera mu matiyo yose.