Barifuza ko urwibutso rwa Gashirabwoba rwashyirwa mu murage w’isi

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasaba ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rwashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO (ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi,ubumenyi n’umuco).

Abafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Gashirabwoba barifuza ko rwashyirwa mu murage w

Abafite ababo bashyinguwe mu rwibutso rwa Gashirabwoba barifuza ko rwashyirwa mu murage w’isi

Ibi babisabye ubwo uru rwibutso rwashyingurwagamo imibiri 15,629 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yimuwe mu nzibutso zo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, zishaje ndetse n’indi yakuwe aho yari yarashyinguwe mu ngo z’abaturage mu rwego rwo guhuza inzibutso kugira ngo zirusheho kwitabwaho mu buryo burambye.

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguwe muri uru rwibutso bishimiye ko ababo bishwe muri Jenoside bagiye kuruhukira aheza cyane ko bahoraga bababazwa no guhora babimura bya hato na hato kubera inzibutso zishaje bari bashyinguyemo.

Icyakora na none basaba ko bakurikije amateka ya Jenoside muri aka gace ko uru rwibutso rwa Gashirabwoba rwashyirwa ku rutonde rw’umurage w’isi rwa UNESCO, nk’uko Kayisire Aristarque, uhagarariye imiryango y’abashyinguwe muri uru rwibutso abivuga.

Abantu benshi bitabiriye gushyingura mu cyubahiro imibiri y

Abantu benshi bitabiriye gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside ba Rusizi na Nyamasheke bashyinguwe mu rwibutso rwa Gashirabwoba

Yagize ati “Ndashimira abavandimwe turi kumwe muri iki gikorwa cyo guherekeza abacu bwa nyuma. Abashyinguye gake ubu ni ubwa kabiri kuko abenshi ubu bashyinguye bwa gatatu.”

Yakomeje ati “Muyobozi wa CNLG twagize amahirwe yo kubana namwe tuzi ko hari inzibutso enye mwasabiye kujya mu rwego rw’inzibutso ziri mu mutungo w’isi. Twabasabaga niba UNESCO itarahagaritse iyo gahunda ko mwadusabira natwe urwibutso rwacu rukajyamo, cyane ko ari n’amateka yadushimisha nk’abantu bakunze kwitwa ko turi ab’inyuma y’ishyamba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr. Bizimana Jean Damascene, yavuze ko inzibutso zose zifite agaciro kangana, asobanura ko zose zitajya ku rutonde rw’umurage w’isi cyane ko n’izatanzwe harimo urwa Bisesero, Gisozi, Murambi na Nyamata na zo hagitegerejwe ko zemezwa na UNESCO.

Dr BIZIMANA avuga ko inzibutso zose zingana rwaba urwo ku rwego rw

Dr BIZIMANA avuga ko inzibutso zose zingana rwaba urwo ku rwego rw’isi n’urwo ku rwego rw’igihugu

Yagize ati “Inzibutso zose zifite agaciro kamwe, icyubahiro kimwe n’umurongo umwe. Kuvuga ngo zimwe zive ku rwego rw’akarere zijye ku rwego rw’Igihugu cyangwa ku rwego rw’isi, ni gahunda Leta yatangiye ku rwego rw’isi twasabiye inzibutso enye ni ukureka icyo kikabanza kigakemuka ntabwo rero twahita dushyiraho izindi ubu ariko inzibutso zose nongere mbisubiremo zifite agaciro kamwe hose mu gihugu.”

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Harerimana Fatu, we yagarutse ku bahoze ari abategetsi bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakagirwa abere n’inkiko mpuzamahanga, avuga ko u Rwanda rwo ruzakomeza kubakurikirana cyane ko iki cyaha kidasaza.

Ati “Ku ruhande rwacu nk’u Rwanda twanze kwemera icyemezo cyafashwe n’inkiko zo hanze cyo kurekura cyangwa kugira abere abakoze Jenoside bivuga ko tuzakomeza kubakurikirana, icyaha cya Jenoside ntigisaza.”

Urwibutso rwa Gashirabwoba rugizwe n’icyumba cy’inama, igice cyo kwibukiramo, icy’amateka ya Jenoside, igice kigaragaza amateka ya Jenoside y’abana, ibikoresho byifashishijwe mu gushyira mu bikorwa Jenoside ndetse n’ahagenewe ibitabo bivuga ku mateka ya Jenoside. Urwo rwibutso ruhuriweho n’uturere twa Rusizi na Nyamasheke kuko n’ubwo ruri mu Karere ka Nyamasheke, hari imibiri 1,309 yimuwe i Rusizi ijyanwa muri urwo rwibutso.

Abarokokeye i Gashyirabwoba bavuga inzira y

Abarokokeye i Gashyirabwoba bavuga inzira y’umusaraba banyuzemo

Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku rwibutso

Abayobozi batandukanye bashyize indabo ku rwibutso

Amasanduku ajyanywe mu rwibutso

Amasanduku ajyanywe mu rwibutso

Amasanduku arimo imibiri

Amasanduku arimo imibiri

Hanacanwe urumuri rw

Hanacanwe urumuri rw’icyizere

Visi Perezida w

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Harerimana Fatu, avuga ko bazakomeza gukurikirana abagizwe abere n’inkiko zo mu mahanga

Urwibutso rwa Gashirabwoba rwashyinguwemo imibiri 15,629 bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke

Urwibutso rwa Gashirabwoba rwashyinguwemo imibiri 15,629 bo mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rwuzuye runashyingurwamo

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba rwuzuye runashyingurwamo

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.