Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Kagari ka Gabiro mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, barifuza korozwa kugira ngo babashe kwikura mu bukene, kuko no kubona ibumba bakuragamo ibibatunga bitakiborohera.
Kubona ibumba ntibikiborohera kuko aho bari bahawe kujya barikura ryashizemo, rikaba risigaye mu mirima y’abaturanyi kandi batemerewe kurihakura kuko bahahinga.
Ikibaca intege kurushaho, ni uko aho rikiboneka habegereye ari mu Murenge wa Mata, baribaha ari uko babanje kwishyura.
Umwe muri bo agira ati “Muri Mata ni ho ibumba riboneka, ariko umubosi wahiguriye uri kuhabumbira amatafari yanga ko twamukorera ku rwondo tudatanze amafaranga. Kandi ntiwajya gutera impaka mu wundi murenge. Wabona 200 cyangwa 300 akaguha ako ujyanye. Gafite agaciro se”!
Ibumba baguze amafaranga 200 ngo rivamo inkono eshanu, kandi buri yose bakayigurisha amafaranga 200. Aho Coronavirus yatereye bwo ibintu byarushijeho kubagendekera nabi, kuko ngo nta bagishaka kubagurira n’izo babashije kubumba.
Jaqueline Nyiraminani agira ati “Ubu ushyira abantu inkono bakavuga ngo njyewe nzateka mu kimuga? Ngo inkono se ni ibiki? N’ubu hari izo nasize hakurya y’Akanyaru, ziracyari yo. Nzasubirayo kuziteza, nibatazigura nzitange”.
Uretse kubumba, ubundi ngo banatungwa no guca inshuro. Ariko na none ngo babona ibyo bidahagije, ku buryo muri bo hari abatekereza ko uwabaha itungo baryifashisha mu mibereho.
Jacqueline Nyiraminani w’imyaka 60, ati “Nifuza uwampa inka nkatunga nk’uko n’abandi bazibahaye. Nayitaho nkazajya nywa amata kuko nyakunda, n’ifumbire nanjye nkayibona”.
Nyiraminani yifuza inka kuko yabonye n’umukazana we ayitunze ikaba imeze neza kandi ikaba ubu imuha ifumbire agurisha, akabasha kubona amafaranga yifashisha mu gutunga umuryango w’abantu icyenda.
Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko inka batazishobora nka Josepha Mukankabuka w’imyaka 65. We atekereza ko ingurube ari yo yashobora.
Agira ati “Nta bijumba byo kuyiha nabona, ariko najya nyitemberana igatora ibyo kurya nk’uko mbona n’abaturanyi babigenza, yazabyara nkagurisha nkagura utwo kurya n’imyambaro”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko hari abasigajwe inyuma n’amateka bamugejejeho icyifuzo cyo korozwa kandi ko bazabaha ingurube.
Ati “Ibyo bavuga bifite ishingiro, bakeneye gufashwa kugira ngo babeho neza. Abatugejejeho icyifuzo twemeranyijwe ko tuzabaha amatungo magufi bazajya babasha gukuraho amafaranga abunganira. Naho gahunda ya Girinka yo ni Girinka Munyarwanda, uwo ari we wese izamugeraho”.
Amatungo yabemereye kandi ngo bazayagezwaho muri uyu mwaka w’ingengo y’imari. Ikibazo cy’ababagurisha ibumba na cyo ngo bazakibakemurira kuko bidakwiye, cyane ko n’ababumba amatafari ngo bahabwa aho bazajya barikura ku buntu.