Abaturage batuye muri Santere ya Gisanze iherereye mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, bavuga ko aho Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ibagejerejeho amashanyarazi, babashije kwiteza imbere mu bikorwa byinshi ndetse ubu barushijeho kwicungira umutekano nta wapfa kubameneramo, kuko n’iyo haba n’ijoro haba habona.
Santere y’ubucuruzi ya Gisanze ihuza Akagari ka Uwumusebeya n’aka ka Ruyenzi, twombi two mu Murenge wa Ruheru, mu Karere ka Nyaruguru. Utu tugari dukora ku ishyamba rya Nyungwe rihana imbibi n’Igihugu cy’u Burundi.
Dusabimana Japhet ni umukorerabushake w’urubyiruko ndetse akaba n’umwarimu mu kigo cy’amashuri abanza cya Gakaranga giherereye mu Mudugudu wa Gakaranga, mu Kagari ka Uwumusebeya.
Dusabimana avuga ko amashanyarazi yabateje imbere muri byinshi, ndetse serivisi nyinshi mu zo bakeneraga basigaye bazibona hafi, ariko ikirushijeho ni uko ubu santere yose irara yaka bikaborohera kwicungira umutekano.
Yagize ati “Serivisi zijyanye no kwiyogoshesha, gufotora impapuro za Irembo, izo gushesha ibinyampeke, gusharija telefoni n’izindi twajyaga kuzishaka ku Ruheru tukagenda nk’amasaha abiri n’amaguru cyangwa umuntu agakoresha 2,500 Rwf ya moto, ariko ubu byose turabibona hano i Gisanze.
Turashimira REG yatugejejeho amashanyarazi kuko ubuzima bwaroroshye, ikirushijeho cyiza ni uko ubu gucunga umutekano byoroshye kubera amashanyarazi, santere yose irabona nta wapfa kutumeneramo ubu”.
Sindaburirwa Rosalie we ni umucuruzi wa butike utuye na we muri iyi santere ya Gisanze. Avuga ko aho baboneye amashanyarazi bungutse byinshi cyane mu bucuruzi bwabo ndetse biteje imbere.
Akomeza avuga ko ubujura bwagabanutse muri iyo santere kubera ko harara habona, ndetse ibyo bakenera byose babibona aho hafi.
Lambert Mutemberezi na we ni undi mucuruzi muri iyo santere ya Gisanze, uvuga ko we abona amashanyarazi yarahinduye imibereho ya benshi kuko agasantere kabo kavuye mu icuraburindi.
Mutemberezi akomeza avuga ko imirimo y’ubwubatsi yanateye imbere kuko ibyuma babisudira hafi n’ibindi bikoresho bikenerwa gukorwa hitabajwe amashanyarazi, mu gihe ubundi byabagoraga kandi bikanabahenda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Ruheru Habakurema Bahati, yavuze ko amashanyarazi muri Ruheru yahinduye imibereho y’abaturage ndetse bateje imbere.
Habakurema avuga ko utugari twose tugize Umurenge wa Ruheru dufite amashanyarazi, usibye Akagali ka Gitita kandi bari gukorana na REG ngo n’ako Kagari kabone amashanyarazi vuba.
Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.
Ni muri uru rwego, kugeza ubu abatuye Akarere ka Nyaruguru basaga 92,5% bamaze kugezwaho amashanyarazi nk’uko umuyobozi w’ishami rya REG mu Karere ka Nyaruguru, Bahoranimana Barnabé abivuga.
Muri abo, 54,1% bafite amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, naho 38,1% bafite amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko mu Rwanda hose ijanisha ryerekana ko ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zisaga 56%.