Basanzwe mu cyumba ‘basengera imperuka’

Abaturage 24 bo mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Gihango bafashwe n’inzego z’umutekano bashinjwa gukora ibinyuranyije n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Aba baherutse gutahurwa i Karongi. Muri aka karere n

Aba baherutse gutahurwa i Karongi. Muri aka karere n’akandi bituranye ka Rutsiro havugwa abasenga mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Abo baturage bahuriye mu itsinda ryitwa ASSOC bakaba ngo bubahiriza umunsi wa karindwi. Bafatiwe mu murenge wa Gihango akagari ka Ruhingo basengera hamwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Emerance Ayinkamiye yabwiye Kigali Today ko ubwo bafatwaga bavuze ko barimo gusengera hamwe kubera imperuka ibagereyo.

Bafashwe tariki ya 12 Mata 2020, bashyikirizwa Polisi kugira ngo bigishwe ubundi bagezwe mu bugenzacyaha bisobanure ku bijyanye no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ayinkamiye uyobora Akarere ka Rutsiro avuga ko abashaka gusenga bagomba gusengera mu rugo, kuko ubundi abantu bagomba gusohoka mu rugo ari abafite impamvu ikomeye ibemerera gusohoka naho abandi bakaba bagomba kuguma mu rugo kugira ngo haramutse hagize uwanduye atagira abandi yanduza.

Mu Karere ka Karongi mu mirenge ya Rubengera na Twumba naho haravugwa Abatampera 105 bafashwe n’inzego z’ubuyobozi basengera hamwe na bo mu buryo bunyuranyije n’amabwiriza yo gukumira icyorezo cya COVID-19, bajyanwa mu kigo ngororamuco giherereye mu Murenge wa Gashari.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.