Bashenguye imitima y’abagabo benshi babifuzaga kubera ubwiza bwabo maze aba ba Miss bagahitamo gushyingiranwa nyuma yo guhatanira ikamba

Abakobwa beza cyane b’ibyamamare bashenguye imitima y’abagabo benshi nyuma yo kubasangiza amashusho agaragaza umubano wabo weruye nk’umugore n’umugabo . Abo ni Mariana Varela na Fabiola Valentin bari baserukiye ibihugu byabo Argentine na Puerto Rico nkaba nyampinga bambitswe amakamba.

Aya mashusho atangira harimo amafoto anyuranye y’ibihe banyuzemo bombi, nk’ahantu hamwe na hamwe basohokeye, amafoto y’impeta zabo ndetse n’ay’ubukwe bwabo. Bisozwa n’amafoto aberekana bombi bambaye imyenda y’umweru bari kwishimira ko bagiye kubana akaramata muri Puerto Rico. Aba kandi banditse bavuga ko nyuma y’igihe kinini bakundana mu ibanga rikomeye biyemeje kubishyira hanze bakora ubukwe ndetse bakabyereka isi yose. Abakobwa bandi banyuranye bahuriye mu marushanwa yaba miss ku rwego rw’isi babandikiye ubutumwa bubifuriza ishya n’ihirwe.

Aba bombi bahuriye mu irushanwa ry’ubwiza muri 2020, nyuma yiryo rushanwa aba bahise bafatiraho bakomeza kuba inshuti ariko abantu bakajya bakeka ko ari iby’abakobwa bisanzwe byo gukururana kuko ntawigeze akeka ko ari abatinganyi.

Bamwe mu bagabo babonye ubu bukwe basigaye barira ayo kwarika bibaza uburyo abakobwa beza nkabo babiri bashobora gupfusha ubusa ubwiza bahawe bakiyemeza gushyingiranwa. Ntihatangajwe niba aba bombi bari bamaze igihe kinini ari abatinganyi gusa bizwiko bombi bamaze igihe kinini bakorana n’amakompanyi akomeye y’ubwiza ndetse no kwerekana imideli.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.