Inama yahuje abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda n’abanyamuryango b’amakipe atandukanye, yanzuye ko shampiyona izagaruka mu kwezi kwa Nzeri 2020 hasubukurwa imikino ibanza.
Abakinnyi batandukanye b’uyu mukino bavuga ko bafite impungenge zo kuzasubira inyuma, abandi bakavuga ko babonye umwanya wo kwivuza imvune.
Byiringiro Yannick ukinira APR BBC yabwiye Kigali Today ko shampiyona izagaruka yarakize imvune ye. Yagize ati “Navuga ko ku ruhande rwanjye nabonye umwanya wo kwivuza neza imvune, shampiyona izagaruka narakize”.
Umukinnyi ukinira Patriots BBC, Ally Ruzigande yavuze ko intego z’igikombe zigihari, ati “Intego z’igikombe turacyazifite ariko gusubira inyuma ntibyabura kuko tumaze igihe tudakora nk’ikipe. Navuga ko tuzi ibyiza byo gutwara igikombe, navuga ko tuzagaruka intego ari yayindi”.
Yakomeje avuga ko abakinnyi basabwa gukora cyane kigira ngo batazagaruka mu mikino barabyibushye.
Kapiteni wa APR BBC y’abagore, Umugwaneza Charlotte, aganira na Kigali Today yagize ati “Impungenge zirahari kuko iyo umaze igihe utiga ntiwabura gusubira inyuma. Uyu mwanya uzaba amahirwe ku bakinnyi bari bafite imvune wo kwivuza neza ndetse no gusubira ku murongo”.
Uyu mukinnyi avuga ko hari abakinnyi babyibushye cyane abasaba gukora cyane muri iyi minsi.
Muri Volleyball bemeje ko shampiyona izasubukurwa tariki ya 11 Nzeri 2020. Abakinnyi batandukanye baganiriye na Kigali Today barahuriza ku mvune zishobora kuzaboneka imikino isubukuwe.
Kapiteni wa W’ikipe y’abagore ya UTB, Cyuzuzo Yvette, yavuze ko nta mukinnyi ugomba kubigira urwitwazo ko yabuze uko akora imyotozo.
Ati “Amahirwe dufite ni uko imyanzuro twayimenye kare dufite amezi ane kigira ngo shampiyona igaruke. Turasabwa gukora cyane kuko nta mwanya wo kuryama ku bakinnyi”.
Ku bijyanye no kuba abakinnyi bavunika shampiyona nigaruka, yavuze ko ibyo bizabarwa ku makosa y’abakinnyi biraye ntibakore.
Kapiteni wa Gisagara VC, Ndamukunda Flavier, avuga ko gusubukura shampiyona bakina na REG VC bizabasaba gukora cyane.
Yagize ati “Gusubukurira shampiyona kuri REG VC ni akazi gakomeye cyane, birasaba abatoza kuwutegura hakiri kare. Mfite impungenge ko abakinnyi benshi dushobora kugira imvune nyinshi kubera ko amezi atanu tutitoza ku rwego ruhagije bizatuvuna”.
Ndamukunda yakomeje avuga ko nta mpungenge afite zo kuba batakaza igikombe bidashoboka kuko shampiyona bayiteguye kare.
Mukunzi Christopher, kapiteni wa REG VC kuri we ngo akazi kanini gafite abatoza. Ati “Abatoza ni bo bazagira akazi kenshi ko guhuza imikinire yacu. Dusa n’aho dukumbuye gukina volleyball ariko icyo twita gusangira ntacyo duheruka uburyo duhana imipira. Abatoza bazagorwa cyane kuko bazakenera kumenya urwego buri mukinnyi ariho”.
Ntagengwa Olivier, ukinira UTB VC yabwiye Kigali Today ko gusubira inyuma bizabaho.
Yagize ati “Gusubira inyuma ntibyabura ariko kubera ko gukina ariko kazi kacu navuga ko tugomba kumenya uko tubyitwaramo”.
Ntagengwa Olivier yakomeje avuga ko kubera imyitozo mike bashobora kugira imvune, bitewe n’uko bamaze igihe badakina.
Amashyirahamwe abiri mu Rwanda, irya Volleyball ndetse n’irya Basketball yamaze kwemera ko shampiyona zizagaruka mu kwezi Nzeri uyu mwaka.