Batandatu bashya barwaye COVID-19 bujuje umubare w’abantu 17

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2020 abarwayi ba COVID-19 bamaze kugaragara mu Rwanda ari 17, uyu mubare ukaba wazamuwe n’abarwayi batandatu bashya bagaragaye.


Abo ni Umufaransakazi w’imyaka 30 y’amavuko n’umwana we w’amezi icumi. Uwo bashakanye ari mu basanganywe Coronavirus mu minsi ishize.

Undi ni Umunyarwanda w’imyaka 32 y’amavuko wageze mu Rwanda avuye i Dubai tariki ya 19 Werurwe 2020. Ibimenyetso bye byagaragaye agipimwa ku kibuga cy’indege.

Uwa kane ni umugabo wo muri Suwedi w’imyaka 26 waje aturuka muri Suwedi tariki 03 Werurwe 2020, akaba yaragaragaje ibimenyetso ku itariki ya 18 Werurwe 2020.

Uwa gatanu ni Umunyarwanda w’imyaka 32 usanzwe akorera ingendo mu mahanga wagaragaje ibimenyetso ku itariki ya 18 Werurwe 2020.

Uwa gatandatu ni umugabo w’Umunyarwanda w’imyaka 24 wageze mu Rwanda ku itariki ya 19 Werurwe 2020 avuye mu Buhinde anyuze i Doha muri Qatar.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko aba barwayi bashya babonetse hamwe n’ababonetse mbere barimo kwitabwaho, kandi hashakishwa abahuye na bo kugira ngo basuzumwe.

Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko abantu bose bageze mu Rwanda mu byumweru bibiri bishize bakwiye kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 guhera igihe bagereye mu Rwanda.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.