Abatuye mu Mudugudu wa Kibyibushye mu Kagari ka Gitita ho mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, barifuza kwegerezwa serivise z’ubuvuzi kuko ngo na mituweri basigaye bayiriha 100%.
Nk’uko bivugwa n’umukuru w’uyu mudugudu, Vianney Myasiro, ngo bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Ruheru hakababera kure, cyane cyane iyo hari umuntu bajyanyeyo bamuhetse.
Agira ati “Abaturage banjye mu mwaka ubanziriza ushize bitabiriye mituweri kuri 98%, mu wo dushoje bagize 100%. Ariko ikibazo basigaranye ni uko bajya kwivuza bagakora urugendo rurerure.
Niba tuzanye umuntu kwa muganga tukava iwacu nka saa moya, tugera hano mu ma saa yine n’igice saa tanu. Mu by’ukuri iyo wavuye hano, bukeye bwaho wirirwa mu buriri kuko amatako aba yakutse”.
Bifuza ko bakubakirwa nibura ivuriro riciriritse (poste de santé) ku Kagari ka Gitita batuyemo, kuko byabafasha kutiganyira kujya kwa muganga.
Ati “Tuzi ko uwo dusaba atwumva. Twubakiwe ivuriro ku Kagari ka Gitita, ugize inkorora ntagire ubunebwe bwo kujya kwivuza, ufite umuriro, urwaye umutwe na bo bakabasha kwivuza, rwose baba batugiriye neza”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021, ivuriro rya Gitita rizubakwa.
Ati “Mu ngengo y’imari abajyanama batoye yo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, no kubaka ivuriro rya Gitita birimo”.
Akarere ka Nyaruguru kagizwe n’utugari 72, kandi amavuriro aciriritse yamaze kubakwa muri 29. Utugari atarubakwamo ni 43 kandi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 hazubakwa atatu.