Batangajwe n’uburyo Abanyarwanda babanye mu mahoro nyuma ya Jenoside

Abayislamu bo mu bihugu 24 bari mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi tariki 13 Kamena 2019 bavuga ko gusura urwibutso byabafashije kumenya uko Jenoside yakozwe.

Basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi

Basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi

Abo bayislamu bari mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira amarushanwa yo gufata no gusoma mu mutwe Korowani.

Sheikh Niyitanga Djamidu uhagarariye itsinda ritegura kandi rigashyira mu bikorwa ayo marushanwa arimo kuba ku nshuro ya munani, avuga ko basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi kuko rufite byinshi rusobanura ku mateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ati “Urwibutso rwa Jenoside rumeze nk’imbarutso y’iterambere ry’Abanyarwanda kubera ko rubereka ahabi banyuze bityo bakagira umurava n’imbaraga zibabwira ko bagomba gutera imbere kugira ngo bahanagure aya mateka mabi yabayeho, babashe gutera imbere.

Sheikh Niyitanga avuga ko n’umunyamahanga wese ugeze muri iki gihugu, gusura urwibutso ari ingenzi kuko amenya amateka igihugu cy’u Rwanda cyanyuzemo ariko kikabasha kubirenga kikiyubaka.

Sheikh Niyitanga Djamidu

Sheikh Niyitanga Djamidu

Avuga ko ari n’uburyo bwo kubigisha ko aho baturuka hose bagomba guharanira ko bitagomba gusubira, bakirinda ibikorwa byose by’urugomo n’ibindi byose bishobora kwibasira inyokomuntu.

Zacharia Muhammed wo muri Afurika y’Epfo ni umwe muri abo bayislamu b’Abanyamahanga basuye urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Yavuze ko gusura urwibutso byabafashije kumenya uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe, ariko nyuma yaho igihugu kikabasha kwiyubaka, Abanyarwanda bakongera kubana mu mahoro. Asanga ari intambwe ikomeye Abanyarwanda n’ubuyobozi bw’u Rwanda bwateye.

Zacharia Muhammed wo muri Afurika y

Zacharia Muhammed wo muri Afurika y’Epfo asanga uburyo u Rwanda rwiyubatse nyuma ya Jenoside ari igitangaza

Ati “Ubu u Rwanda ni kimwe mu bihugu by’intangarugero muri Afurika. Uburyo Abanyarwanda bashoboye kunga ubumwe no kubana mu mahoro nyuma ya Jenoside ni igitangaza.”

Zacharia Muhammed wo muri Afurika y’Epfo yavuze ko igihugu cye na cyo cyahuye n’ibibazo by’ivangura n’amacakubiri, agasanga u Rwanda ari urugero rwiza rw’uburyo ibihugu by’amahanga bikwiye kwiga uko abaturage babyo babana mu mahoro.

Uwitwa Rahman waturutse muri Zanzibar na we waje muri ayo marushanwa yo gusoma Korowani ariko akaba ari no mu basuye urwibutso rwa Kigali yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bayumvaga ntibayasobanukirwe neza, ariko ko gusura urwibutso rwa Gisozi bibafasha kumenya neza ibyabaye.

Ati “Ibyabaye birababaje cyane, ariko mbonye amakuru menshi nzabwira abandi kugira ngo duharanire ko nta handi bikwiye kuba.”


Amarushanwa yo gusoma Korowani ategurwa n’Umuryango w’Abayislamu mu Rwanda. Kuri iyi nshuro yayo ya munani aritabirwa n’ibihugu 25 harimo n’u Rwanda rutegura kandi rukakira ayo marushanwa.

Abanyeshuri 51 bakomoka muri ibyo bihugu ni bo barushanwa mu mpera z’iki cyumweru gusoma igitabo gitagatifu cya Korowani.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.