Bayern Munchen itsinze Paris Saint Germain yegukana igikombe cya gatandatu

Ikipe ya Bayern Munchen yo mu Budage itsinze Paris Saint Germain igitego 1-0 ku mukino wa Champions League wabereye I Lisbonne muri Portugal

Kuri iki Cyumweru kuri Stade izwi nka Estadio de Luz iherereye i Lisbonne muri Portugal, habereye umukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Bayern Munchen na Paris Saint Germain, umukino wakinwe nta bafana kubera icyorezo cya coronavirus.

Mu minota ya mbere y’umukino, ikipe ya Paris Saint Germain yashoboraga kubona ibitego bibiri, ariko amahirwe Kylian Mbappe yabonye ntiyabasha kuyabyaza umusaruro.



Ikipe ya Bayern Munchen itigaragaje cyane mu gice cya mbere cy’umukino, nayo yabonye amahirwe yo gutsinda igitego nk’aho Robert Lewandowski yatunguye umunyezamu ariko ishoti yateye rikubita umutambiko w’izamu. Igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Ku munota wa 59 w’umukino, ikipe ya Bayern Munchen yaje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umutwe na Kingsley Coman, ku mupira yari ahinduriwe na Joshua Kimmich.

Nyuma yahoo ikipe ya Bayern yakomeje kurusha Paris Saint Germsin, iminota 90 irangira bikiri ubusa ku busa, baza no kongeraho iminota itanu, ariko umukino urangira Bayern itsinze igitego 1-0, bituma yegukana igikombe cya gatandatu mu mateka ya Champions League.


Abakinnyi babanje mu kibuga

Paris Saint Germain: Navas – Kehrer, Silva, Kimpembe, Bernat – Marquinhos, Paredes, Herrera – Di Maria, Mbappé, Neymar.

Bayern Munchen: Neuer – Kimmich, Boateng, Alaba, Davies – Alcantara, Goretzka – Coman, Müller, Gnabry – Lewandowski.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.