Bazilika igiye kubakwa i Kibeho ni igisubizo ku bahanyagirirwa

Mu gihe abajya gusengera i Kibeho bavuga ko babura aho bugama iyo imvura ihabasanze, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro avuga ko Bazilika bateganya kuhubaka izatanga igisubizo ku bwugamo.

Iyo imvura iguye ibiziba bireka mu kibuga ku buryo kubona aho abantu baryama cyangwa bicara bitaba byoroshye

Iyo imvura iguye ibiziba bireka mu kibuga ku buryo kubona aho abantu baryama cyangwa bicara bitaba byoroshye

Ubundi abitabira amasengesho i Kibeho ku itariki 15 Kanama bazirikana ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, n’abajyayo ku itariki 28 Ugushyingo bibuka igihe amabonekerwa yatangiriye i Kibeho. Bugama izuba n’imvura mu mitaka baba bitwaje.

Nta n’ubwo babona aho bikinga igihe imvura iguye ari nijoro, ku bitabiriye ibitaramo bibanziriza iyo minsi mikuru nyirizina, kandi icyo gihe iyo imvura iguye ari nijoro no kubona aho baryama ntibiborohera kuko mu kibuga hafi ya bose basasaho utwenda bakaryama, hamwe haba hatose ahandi haretse amazi.

Ni nako byagendekeye abaraye i Kibeho tariki 27 Ugushyingo 2019, kuko ngo imvura nyinshi yahaguye ahagana saa mbiri z’ijoro yabanyagiye bakayitega ibitugu, banashaka aho kuryama bakahabura bamwe bagahitamo kurara batembera bukabakeraho.

Umugabo w’igikwerere witwa Damien Hitimana, tariki 28 yagize ati “Imvura yaraye itunyagira turatota, ntiwareba imyenda twari twambaye, yazambye. Mbega ubu twambaye indi.”

Hélène Mukamabano uri mu kigero cy’imyaka 17 na we yagize ati “Ntabwo twigeze turyama cyangwa ngo twicare kuko hari hatose. Kwari ukurara uzenguruka bukarinda bucya.”

Mu banyagiwe hari abavuga ko hagize ahantu hatwikirwa, bakazajya babona aho bugama, byabafasha kuko imbaraza na za shitingi zihari ubungubu zitakugamamo n’abantu ibihumbi bibiri, mu gihe i Kibeho haba hateraniye ababarirwa mu bihumbi 50.

Mukamabano ati “Nifuza ko hashyirwa amahema menshi, bamwe bakayugamamo abandi bakajya ku mbaraza, byibura hakajya hanyagirwa bakeya.”

Thérésie Mukamana ati “Kubera ko abantu baba bizeye, ubona kunyagirwa ntacyo biba bibatwaye. Ariko hanasakaye cyangwa hagashyirwa amashitingi ntacyo byaba bitwaye.”

Icyakora Hitimana we avuga ko n’ubwo kuhasakara bitashoboka, bitabuza abantu kuza gusenga mu gihe bashaka Imana by’ukuri.

Pierre Claver Uwitonze na we ati “Ntabwo abantu baba bateraniye hano bose babona aho bugama. Icy’ingenzi ni ukwifatanya n’abandi muri iri sengesho rikuru ry’umubyeyi Bikira Mariya.”

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, avuga ko bateganyaga kubaka Bazilika izaba igizwe n’igice kidatwikiriye gishobora kwakira abantu ibihumbi 100, n’ahatwikiriye hashobora kwakira abagera ku bihumbi 10.

Ariko ngo nyuma yo kubona ukuntu imvura yanyagiye abantu, ari nyinshi, bakabura aho bugama, atekereza gusaba ko igishushanyo mbonera bemeje cyahindurwaho gatoya.

Ati “Kubona abantu banyagirwa gutya ntibyasiga nta kintu dutekerejeho. Komite yiga ku myubakire ya Bazilika ndumva nzayigezaho igitekerezo cyo gutwikira ahantu hamwe na hamwe mu kibuga twateganyaga ko kizakira abantu ibihumbi 100, ku buryo abantu bajya bahugama igihe imvura iguye.”

Immaculée Iribagiza, Umunyarwandakazi uba muri Amerika washinze umuryango witwa Our Lady of Kibeho, ari na wo uri gushakisha amafaranga yo kubaka iyi Bazilika, avuga ko bishimiye ko igishushanyo mbonera cyayo cyemeranyijweho n’ubuyobozi ndetse na kiliziya.

Ngo barateganya gushakisha ubushobozi bwo kuyubaka bubarirwa muri miliyoni 70 z’amadolari ya Amerika angana hafi na miliyari 70 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Kandi ngo aya mafaranga bizeye kuyabona kuko hari abantu biteguye kumufasha kuyegeranya, bababazwa no kuba i Kibeho bahagera bakabura aho barara, ugasanga hari n’ibyondo.

Ati “Abakunda bikira Mariya b’iwacu (muri Amerika) baba bavuga bati erega hano ikibazo ni uko tuhagera tukabura aho kurara tukanahasanga ibyondo, nyamara Bikira Mariya wa Lourdes na Fatima badatandukanye n’uwo muri Afurika.”

Ibi babivuga kubera ko basanze baza i Kibeho bagakira nk’uko bisobanurwa na Iribagiza.

Ati “Uwakwereka Abanyamerika banyandikira bambwira ngo bavuze ishapule y’ububabare biyambaza Bikira Mariya w’i Kibeho babona urubyaro batarabyaraga, abo babarirwa muri 65. Hari n’uwambwiye ko yakize kanseri bari bamuhaye amezi abiri yo gupfa. Abo bose baba bavuga ngo dukore iki? Tugufashe iki?”

Ubundi kubaka Bazilika nyirizina babiteganyirizaga miliyoni 50 z’Amadolari, naho 20 zikazifashishwa mu kubaka n’amacumbi ndetse n’izindi nyubako zikenewe nka resitora.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.