Umuhanzikazi Guilene Valerie Ukoresha amazina y’ubuhanzi Vava- Naya yakoreye indirimbo abari mu munyenga w’urukundo ariko batarikumwe.
Vava- Naya washyize hanze indirimbo y’urukundo yise “Agataki” avugako yatangiye kuririmba muri Korali afite imyaka irindwi y’amavuko.
Uyu muhanzikazi yavukiye muri RDC mumujyi wa Goma akurira mu Rwanda mu mujyi wa Musanze kuri ubu akaba atuye ku mugabane w’iburayi mugihugu cya Belgium, avugako akunda umuziki cyane byumwihariko umuziki Nyarwanda.
Mubwana bwe, Vava- Naya avugako yakuriye mubuzima butoroshye, avugako yakuze arerwa na Nyina wabo. Yagize ati “Mvukana n’abana bane, njyewe ndi uwa Gatanu, twarezwe na mama wacu ntabwo twagize amahirwe yo kurerwa na Papa”
Vava- Naya kubera urukundo akunda umuziki Nyarwanda avugako nawe yifuza gushyira itafari kumuziki Nyarwanda akaba ariyo mpamvu yakoze indirimbo yise “Agataki”
Yagize ati “Yitwa agataki bivuga gukumbura, Ni indirimbo y’urukundo buriwese yakwiyumvamo, nayikoreye ingeri zose by’umwihariko abantu bakundana ariko batarikumwe”
Yakomeje agira ati “Ni indirimbo ibyinitse, ikunditse ndetse inogeye amatwi”
Vava- Naya arasaba abanyarwanda y’umwihariko abakunzi b’umuziki kumushyigikira, bakayireba, bakayisangiza abandi, bagakora Likes, Subscribe kuri youtube channel ye harimo Audio Lyrics akaba arikubategurira amashusho azajya hanze mu minsi yavuba.
UMVA indirimbo “Agataki”