Benjamin William Mkapa wayoboye Tanzaniya yitabye Imana

Benjamin William Mkapa wayoboye igihugu cya Tanzaniya guhera mu mwaka wa 1995 kugeza 2005 yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko.


Urupfu rwa Benjamin Mkapa rwemejwe na Perezida Dr. John Pombe Magufuli w’igihugu cya Tanzaniya, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki 24 Nyakanga 2020, akaba yavuze ko William Mkapa yaguye mu bitaro byitwa Jijini biri i Dares Salam muri Tanzaniya, nyuma y’iminsi mike yari ahamaze arwaye.

Benjamin William Mkapa yabaye Perezida wa gatatu w’igihugu cya Tanzaniya asimbuye Ali Hassan Mwinyi. Nyuma yo kuyobora manda ebyiri z’imyaka itanu buri imwe, yaje gusimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Mkapa yavukiye ahitwa Ndanda mu mwaka wa 1938. Yize muri kaminuza ya Makerere muri Uganda mu mwaka wa 1962, aho yarangije afite impamyabumenyi mu rurimi rw’icyongereza. Mu mwaka wa 1963, yakomereje muri Kaminuza ya Columbia, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Yahagarariye igihugu cye muri Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika hagati y’umwaka wa 1982 na 1984.

Mkapa kandi yanabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya hagati ya 1977 na 1980 umwanya yongeye gushyirwaho hagati ya 1984 na 1990.

Mu mwaka wa 1995, Mkapa yatorewe kuyobora Tanzaniya, aho mu kwiyamamaza kwe yagaragaje ko mu byo ashyize imbere harimo no kurwanya ruswa, igikorwa yashyigikiwemo bikomeye na Julius Nyerere.

Yashakanye na Anna Mkapa, atabarutse afite imyaka 81 y’amavuko, akaba asize abana batatu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.