Bien Aime wahoze muri Sauti Sol yageze i Kigali mu mushinga afitanye na Bruce Melodie

Umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Kenya Bien Aime wahoze mu itsinda rya Sauti Sol ryakoze ibigwi muri muzika nyafurika yageze mu Rwanda aho aje gikorwa cy’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yakoranye na Bruce Melodie umaze iminsi yarigaruriye abakunzi b’abahanzi bo kuri uyu mugabane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege i Kanombe aho yari yakiriwe na Bruce Melodie kuri uyu wa 27 Kanama 2024 , Bien Aime yatangaje ko azanywe n’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo bafitanye, Ati”Njyewe na Bruce Melodie ntabwo dufitanye indirimbo imwe dufitanye indirimbo nyinshi ahubwo n’ejo dushobora gufata umwanzuro wo gufatira indi amashusho.”

Yongeraho ati”Dufitanye indirimbo nyinshi njyewe na Bruce Melodie tumaze igihe duhanga kandi twembi turi abahanzi bafite umuhate wo gukora.”

Agaruka ku ndirimbo bombi bitegura gushyira hanze yagize ati”Ntabwo wari umwanzuro ugoye kuba twafata kugira ngo dukorane indirimbo iyi ndirimbo ni nziza kandi ndumva mfitiye amashyushyu kuyisangiza abanya Kenya n’abanyarwanda ngo ibaryohere.”

Yagarutse ku kuba mu bihe bitandukanye yaragiye yifuza kuba yakorana n’umunyarwanda akomoza ku mbogamizi yagiye agira. Ati”Bivuze buri kimwe ntabwo nigeze ngira amahirwe yo gukorana n’umuhanzi w’umunyarwanda mbere kubera impamvu zinyuranye rimwe kubera ko narindi mu itsinda [Sauti Sol], ubundi bikagorana.”

Aha niho yahereye avuga ibigwi Bruce Melodie kandi ko yishimiye kuba barakoranye. Ati”Ariko noneho nagize amahirwe yo gukorana numwe [Bruce Melodie] w’igitangaza ufite impano idasanzwe uyu mugabo yamaze kuba mpuzamahanga kandi nzineza ko bizagenda neza.”

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.