Abanyehuye bafite inzu zicumbikira abagenzi n’uburiro, bavuga ko igihe cyose habaye amasiganwa y’amagare atuma abayitabiriye baharara, babona icyashara gishimishije ugereranyije n’uko bisanzwe.
Ni na ko byagenze kuwa mbere tariki 24 Gashyantare 2020, ubwo abari mu marushanwa y’amagare bararaga muri aka Karere.
Dominique Ngoga, umucungamutungo wa Hoteli Boni Concilii, agira ati “Tugira ibyumba 98, kandi byose byaruzuye. Igihe amagare yaje hano i Butare, ni ukuri nta muntu ufite hotel urara ibyumba bituzuye. Kandi baba bakeneye n’izindi serivise nko gufungura. Kandi n’amafaranga baba bafite cash. Ntabwo baba bikopesha.”
Jean de Dieu Kamanzi, umucungamutungo w’ahacumbikira abagenzi bita kuri OASIS na we ati “Ibyumba byose kuwa mbere saa cyenda byari byashize, kandi ubusanzwe abakiriya bagenda baza umwe umwe, nijoro. Iyo amagare yaje tuba tubizi ko uwo munsi amafaranga ahari.”
Hasani Nsengimana, umucungamutungo wa Motel Gratia, na we avuga ko babonye abakiriya bakabyishimira, akanifuza ko ibikorwa bibazanira abakiriya byahoraho.
Ati “Ni uko wenda nyine badatinda, ariko uwajya ahora atuzanira ibirori bizana abantu benshi byarushaho kuba byiza. Ubundi iyo abanyeshuri ba kaminuza basezerewe (Graduation) n’amagare ni byo bikunze kutuzanira abakiriya tukanezerwa.”
Kimwe n’abandi banyehuye bafite inzu zicumbikira abagenzi zo ku rwego rudahanitse, yongeraho ko kugeza ubu imikino yabazaniye abakiliya bakanezerwa ari iyahuje ibigo by’amashuri yisumbuye yo muri Afurika y’i Burasirazuba, yabaye guhera tariki 16 kugeza ku ya 24/08/2015.
Kamanzi ati “Feassa ni yo ya mbere. Abantu bari bayitabiriye bari benshi cyane, kandi bamaze iminsi. ”
Icyakora, abacururiza mu isoko ndetse n’abatanga serivise z’ikoranabuhanga, urugero nko gucuruza amainite ya telefone, babikorera ahantu hitaruye aho amagare yanyuze, bo bavuga ko ahubwo gushungera amagare byatumye nta bakiriya babageraho.