Kuba nta muntu ku isi kugeza ubu wigenera igitsina cy’umwana azabyara, bituma bamwe batishimira kubyara abahungu gusa cyangwa abakobwa gusa.
Ku rwego rw’Igihugu, ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe muri 2012, ryagaragaje ko u Rwanda rwari rutuwe n’abasaga miliyoni 10 n’ibihumbi 500, muri bo ab’igitsina gore bageraga hafi kuri miliyoni eshanu n’ibihumbi 500, mu gihe abagabo bari miliyoni eshanu gusa.
Dr Sayinzoga Félix ushinzwe ubuzima bw’Umubyeyi n’Umwana muri Minisiteri y’Ubuzima, avuga ko kamere y’isi ari yo itanga umubare w’abahungu wenda kungana n’uw’abakobwa, kandi ko nta muntu ushobora gusobanura uburyo ibintu byikora.
Icyakora n’ubwo ku rwego rw’isi bigaragara ko abagabo ari bo benshi kurusha abagore, imibare ngo yari kuba ingana cyangwa ari imbusane, iyo ibihugu bimwe na bimwe nk’u Bushinwa biza kuba bitarafashije abaturage babyo gukuramo inda z’abakobwa mu myaka yashize.
Dr Sayinzoga avuga ko karemano y’isi ubwayo yiringaniriza umubare w’abantu b’igitsina gabo ukenda kungana n’uw’ab’igitsina gore cyangwa ukajya munsi yaho gato, n’ubwo mu kuvuka abahungu baba ari benshi.
Dr Sayinzoga agira ati “Ni ibintu byikora kuko iyo abana bavuka, abahungu baba ari benshi bangana nka 103-107 ku bakobwa 100, kandi ni na ko bimeze ahenshi ku isi, ariko abahungu ni na bo bagira ibyago byinshi nk’indwara no kuvuka bibagoye, ku buryo bibica bakiri bato”.
“Ntekereza kandi ko abahungu bavuka ari benshi kubera ko baba bazi ko bashobora gupfa ari benshi muri icyo gihe cyo kuvuka cyangwa bakiri bato, sinzi uburyo byikora, usanga uko kuringanira guhari.”
“Nk’ubu tuvuge haramutse hatavuka abakobwa, twagera igihe isi igashira, kuko umuhungu/umugabo n’ubwo yaba umwe we ashobora kubyara abana ku bagore benshi”.
“Ariko kubera ko kwororoka bituruka ku bagore, ni yo mpamvu baba benshi, gusa ibi ni ibintu siyansi idashobora gusobanura”.
Dr Sayinzoga avuga ko iyaba abantu bari bafite ububasha bwo kwigenera igitsina cy’umwana bashobora kubyara, ku isi ngo haba hari ikibazo cy’ubusumbane bukabije bw’umubare w’abagabo n’uw’abagore.
Ku rundi ruhande, ikoranabuhanga ritanga igitsina ku matungo kugeza ubu ngo rirakoreshwa nk’uko Kigali Today yabisobanuriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Abashinzwe ubuzima bw’amatungo(abaveterineri) mu Rwanda, Dr Nshimiyimana Alphonse.
Yagize ati “Kubera ko mu bworozi bw’inka ikiba kigenderewe ari ukubona inyana nyinshi zizavamo inka zibyara ndetse n’amata, iryo koranabuhanga riha umuntu icyizere ko azavukisha inyana ku rugero rwa 90-92%, mu Rwanda hari igihe tujya dutumiza izo ntanga”.
Dr Nshimiyimana akomeza asobanura ko nk’uko umubare w’abahungu bavuka uba wenda kungana n’uw’abakobwa, ari na ko ku nyamaswa zitatewe intanga bisanzwe bigenda.