Iyo hageze ubwo gusaba umukobwa nimero ya telefone, benshi babanza kumva bafite isoni, cyangwa se bakumva badashimishijwe no kugenda bavuga ngo “Bite se?, umva uhh…. wampa nimero tukajya tuvugana?” cyangwa “hari icyo byagutwara se unsigiye phone number yawe?” Usanga benshi tubifata nk’uko umuntu ajya gusaba icyamamare ko bakiforanya.
N’ubwo abahungu usanga kwaka nimero za telefone abakobwa bibagora rimwe na rimwe bagacika intege zo kubikora nyamara burya ntabwo bigoranye. Dore uburyo 5 bwabigufashamo:
1. NTUZIGERE “usaba” umukobwa nimero ye ya telefone: Mu gitabo cyitwa How to Quit Being a Loser with Women (uko wakirinda kubengwa n’igitsinagore) ndetse na 99 Bad Boy Traits (Imyifatire mibi 99 y’abasore) ushobora kwigiramo ko ‘gusaba’ uburenganzira bidakurura umukobwa. Ahubwo bituma umuntu yumva atagukeneye cyane kubera biba byerekana ko udafite umwete kandi ko utifitemo umutekano. Kubaza ‘birashoboka ?’ cyangwa ‘hari ikibazo ?’ bishatse kwerekana ko ukeneye guhabwa uburenganzira cyangwa uruhushya. Ahita yumva ko ukeneye ko akwemerera. Kumusaba uburenganzira bihita bimworohereza kubukwima no kwanga ubusabe bwawe.
2. Mubwire aguhe Nimero ye ya Telefone: Aho kumusaba nimero ya telefone ye, wifitiye icyizere kandi mu buryo bw’ikinyabupfura, MUBWIRE kuguha nimero ye ya telefone – ariko witonde, birumvikana ko ugomba kuzisaba atari mu buryo nk’umuntu ushaka kumuyobora, kumusaba cyangwa ugaragara nk’umuntu udafite intego yicyo uzamaza iyo nimero. Vuga uti, ‘Umbwiye ibintu by’ubwenge ni uko ngiye. Mpa nimero yawe, turaza kuvugana nyuma.’ Cyangwa, nko hagati mu kiganiro, mu gihe ubona ari kukuvugisha yisanzuye kandi nta cyo yishisha, hita ukura telefone yawe mu mufuka nuko umubwire uti, ‘Umva, vuba vuba, mpa nimero yawe.” Ntutange ubusobanuro. Ntusabe uburenganzira.
Mu gihe arangije kuyiguha, ni bwo mujya mwakomeza ibiganiro. Mu gihe atarayiguha, ikiganiro muba mwagicumbikiye ha handi. Uko ubivuze nta kibazo ufite kandi wisanzuye, ni nako nawe yumva kuyiguha nta kibazo bimuteye. Usanga ahita avuga, “eeh, okay. Nta kibazo.” Nuko agahita aguha nimero ye.
3. Vuga gusa ‘Nimero yawe ni iyihe ?’ : Nko mu kiganiro hagati cyangwa mbere y’uko ugenda, aho kumusaba nimero ye ya telefone cyangwa kumutegeka kuyiguha, ushobora kuvuga uti ‘wintinza, ese nimero yawe ni iyihe ?’ Umeze neza, wishimye kandi udakina bishoboka. Bivuge ku buryo bitumvikana ko ari ikibazo uri kumubaza, ko ahubwo ari ibyo uri kumubwira gukora. Bivuge nk’umuntu nyine ufite icyizere 100% ko ari buyiguhe. Uko ubivugana icyizere kandi umwihutisha, uko abura umwanya uhagije wo kubitekerezaho neza, ni na ko bitanga amahirwe menshi yo guhita aguha nimero ye ya telefone byihuse.
4. Muhe Nimero ya Telefone yawe : Kumuha nimero yawe mbere bimwereka ko wifitiye icyizere kandi ko kuba yakwangira nta bwoba biguteye. Byerekana ko ari wowe uri gufata ingaruka zose kandi bikamwemeza ko witeguye neza ko ataguhamagara kandi ntacyo bigutwaye. Kumuha nimero YAWE ya telefone bimuha ubutumwa bwose bw’ingenzi.
5. Vuga “Reka Duhane Numero” : Ku gitsina gore, guhana nimero za telefone bifite umutekano, ni iby’ubushuti kandi nta ngaruka nyinshi byateza. Biragoranye ko yaguha igisubizo ngo “Ndabyanze.” Mu gihe mugiye gutandukana, wowe uri kugenda cyangwa se uri kumubwira byee, wihagazeho kandi ufite icyizere cyose wavuga uti “Mbere y’uko ngenda, reka duhane nimero.