Birababaje: Burya Bruce Melodie ntago yari afungishijwe ijisho ahubwo yari afunganywe n’inzererezi z’i Burundi/ Ukuri kose!

Umuhanzi Bruce Melodie umaze iminsi azenguruka akora ibitaramo mu gihugu cy’u Burundi , babeshye ko yari afungishijwe ijisho kandi nyamara yari afungiwe mu nzererezi nk’abandi bose , Kuhava byasabye ko ambasade y’u Rwanda ibigiramo uruhare , aba polisi bamufashe yabahaye rifuti (lift) muri Brabus ye maze bamujyana mu gihome.

Bruce Melodie yakiriwe n’aba Miss bacyuye igihe mu Burundi atariko byari biteganyijwe.

Umuhanzi Bruce Itahiwacu uzwi nka Bruce Melodi yafungiwe i Burundi kuwa 3 nimugoroba maze afungurwa kuwa 5 nimugoroba , aha akaba yaraziraga amafaranga arimo umugabo witwa Toussaint wamutumiye mu gitaramo ariko ntabashe kukitabira kubw’impamvu zitamuturutseho.

Bruce Melodie akigera ku kibuga cy’indege gikuru i Bujumbura , byari biteganyijwe ko ari bwakirwe na protol y’aba nyampinga (Miss) b’iki gihe , gusa bigeraho barabarwanya bababwira ko abo bakobwa hari amasezerano bafitanye n’indi kompanyi , bityo ko batemerewe kuz kwakira uyu muhanzi w’icyamamare. Mu kubireba neza rero bahise bafata umwanzuro wo kwifahisha aba Miss bacyuye igihe aribo bariye mwabonye mu mafoto bamuzanira indabo.

Uyu muhanzi ajya i Bujumbura yagiye yitwaje abarinzi b’umutekano bagera kuri 12 ndetse agezeyo anahabwa n’abandi ba polisi bo kumurinda , gusa byaje gutungurana ubwo umuntu urinzwe na polisi yemewe n’igihugu , bagiye kubona haje ikindi gikundi cy’aba polisi n’intwaro bati nimuve mu modoka , Melodie nawe ababwira ko ariwe wizanye mu burundi bityo bagomba kumutwara kuneza , ubwo afande wabo yinjira muri Brabus barajyana bajya kumufunga.

Hari abakomeje kumva amakuru avugwa ko imodoka ye ya Brabus yari yafashwe bugwate , gusa aha umusesenguzi Fatakumavuta wari wajyanye n’ikipe yagiye gufasha uyu muhanzi , yavuzeko ntakuyifatira bindi ahubwo igihari nuko niba nyirayo yari afunzwe kandi bamufashe afite ikinyabiziga , ntahandi cyari kujya ariko nanone igihe nyiracyo afunguwe nacyo bagombaga guhita bakimusubiza nk’uko byagenze.

Ubwo Melodie atari yorohewe muri kasho yarayemo amajoro 2 akarekurwa kumunsi wa 3 , abitegura igitaramo barakomeje bategura urubyiniro na gahunda z’uko igitaramo kiri bugende , ariko icyatumye bakomeza kwitegura kandi bazi neza ko umuhanzi afunzwe , byatewe n’uko ambasade ikinjira muri iki kibazo , bahise babwira Bruce Melodie n’ikipe gukomeza kwitegura kuko igitaramo kigomba kuba byanga byakunze bati nikitaba mubitubaze , kandi koko igitaramo cyarabaye yongeraho n’ibindi 2 ava i Burundi yahashumitse.

Mukwibaza ngo , ese iyo Bruce Melodie adafungurwa kandi igitaramo imyiteguro yacyo imeze nkiyasojwe byari kugenda gute ? aha rero naho burya ngo hari guhita haba igitaramo cy’impinduramatwara (Revolution Concert) mu Burundi kuko Symphony Band yari ihari , Dj Briane yari ahari yiteguye kuhatwika ndetse kandi ikindi gikomeye n’uko abenshi mu bahanzi bo mu Burundi bari bababajwe nibi bintu bari barimo kuvuga ko bagomba kuza bakabafasha ariko igitaramo ntigisubikwe

Bruce Melodie byamusabye kwishyura 2000$ ndetse na miliyoni 3 z’amarundi uyu mugabo wamuregaga yavugaga ko yahombye , ariko andi yarenzagaho y’indishyi y’akababaro ntayo yabonye kuko ambasade y’u Rwanda mu Burundi yari yamaze kubyinjiramo maze byose bikemuka mu buryo bwa politiki ararekurwa ajya gushimisha abatuye mu mujyi wa Buja (Bujumbura).

Yagiye kurubyiniro yambaye umwambaro w’ibara ry’imfungwa z’i Burundi kubera ibyo yaboneye muri kasho yaho.
Nyuma yo gufungurwa yerekanye ko ari umuhanzi w’umuhanga , yaririmbye live doreko yari yanijyaniye Band izamucurangira.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.