Amakuru y’urupfu rutunguranye rwa Mohbad yataye isi yose mu gihirahiro kuva ku bahanzi bakomeye , abafana , ndetse nabandi benshi bakomeje kwigaragambya basaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ku rupfu rwe , dore ko hagaraye amashusho agaragaza ko bashobora no kuba baramushyinguye akiri muzima.
Aya mashusho mashya yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cyo gutaburura umurambo we yerekana ko umuhanzi ariwe nyakwigendera ashobora kuba yarashyinguwe ari muzima.
Nk’uko bigaragara kuri videwo, umurambo we umaze iminsi igera kuri 9 ushyinguwe nta mpumuro mbi cyangwa se umunuko wari ufite , ahubwo hagaragaye amaraso akiri mashya hejuru ku isanduku ye , maze bitangira kuvugwa ko yashyinguwe ari muzima, kuko bigaragara ko yashatse kwirwanaho ari my’isanduku bigatuma akomereka cyane aba ariho ayo maraso ava.
Ibi bintu byaje ari bishya byiyongera kuyandi makuru yavugwaga , byagaragaye kuri interineti abantu benshi basaba ko se yatabwa muri yombi , kuko ari we wahatiye kandi akanihutira kumushyingura mbere kubera impamvu zitaramenyekana.
Naira Marley umuhanzi w’icyamamare muri Afurika na bagenzi be bari gushinjwa urupfu rw’uyu muhanzi baracyari mu maboko y’ubutabera ngo hamenyekane niba nta ruhre babigizemo.
Turakurikirana cyane aya makuru kandi tuzakomeza kubagezaho uko byagenze.