BIRABABAJE! Gicumbi inkuba yahakubitiye abantu 7 barimo umusore muto w’imyaka 23 wahise ahasiga ubuzima

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, mu Murenge wa Kaniga, mu Karere ka Gicumbi inkuba yakubise abantu 7, umwe ahita apfa. 6 bari mu Bitaro bya Byumba, aho 4 barembye cyane. Ibi byabaye ubwo aba baturage bari bugamye imvura yaguye mu masaha ya saa cyenda.

Kayiranga Theobard umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Kaniga yavuze ko iyi mvura yahereye kuva ku isaha ya acyenda n’igice igeza sakumi n’imwe maze inkuba ikubita abantu bari bugamye muri hangari , mu bantu barindwi iyi nkuba yakubise , umwe yahise ahasiga ubuzima ako kanya , bane bakaba barembye , mu gihe babiri aribo ubonako ntakibazo gikomeye , bose bakaba bari gukurikiranwa kwa muganga.

Abo inkuba yakubise bari abakozi b’uruganda rw’icyayi , dore ko n’uwo wahise upfa yarimo ava murugo ajya mu kazi ka ni mugoroba , Kayiranga Theobard yagize Ati: “Uwo witabye Imana yari umukozi w’uruganda wavaga murugo ajya mu kazi ka nimugoroba, n’umusore wari ufite imyaka 23 , Abandi nabo bari abari basoje akazi ndetse n’abari baje kwahira ubwatsi bw’amatungo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko muri Gicumbi hakunda kugaragara ibiza by’inkuba , kuko no mu mvura yo mu kwezi kwa 5 n’ukwa kane hari uwakubiswe n’inkuba , gusa yitabwaho arakira ndetse n’ibindi biza bitandukanye birimo n’imvura yagiye ituma abantu amazu abagwira.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.