Birababaje!, Romelu Lukaku Bolingoli wari rutahizamu ugera imbere yaryo bagakangarana ibyo bikomeje kuba agatereranzamba / Ntaho kuva ntanaho kwerekeza afite?

Rutahizamu w’Umubiligi Romelu Lukaku Bolingoli usanzwe ari mu barwanirwaga n’amakipe atandukanye ku Mugabane w’u Burayi, ahazaza he hakomeje kwibazwaho nyuma y’uko shampiyona yo muri iki Gihugu itangiye, ariko kugeza ubu akaba nta kipe igaragaza ko imukeneye.

Urugendo rwe mu kibuga rwatangiriye iwabo mu Bubiligi mu ikipe ya Anderlecht, yaje mu Bwongereza bwa mbere muri 2011 aguzwe na Chelsea FC aca muri West Bromwich Albion, Everton agurwa na Manchester united amafranga menshi cyane.

Yaje kugurwa na Inter Milan yo mu Butariyani, nyuma y’imyaka ibiri yongera gutangwaho miliyoni nyinshi, bigeze muri 2021 agurwa na Chelsea ku nshuro ya kabiri ariko birongera birananirana arongera atizwa muri Inter Milan ari na ho yakinaga umwaka ushize w’imikino.

Nyuma y’uko Inter yifuje ko yamugura burundu ikamugumana ariko we asa n’uwuyiteye umugongo yishakira kwerekeza muri Juventus. Ibi byatumye ashwana n’abafana ba Inter Milan ari nako n’abafana ba Juventus bazanye ibyapa bimwamagana bavuga ko batamushaka.

Kugeza ubu ama Shampiyona yo ku Mugabane w’u Burayi hose yaratangiye ariko Lukaku ntarabona ikipe akinira, ndetse na Chelsea afitiye amasezerano kugeza ubu yamaze kwerekana ko itamukeneye.

Uyu mubiligi kera kabaye ngo ashobora kuba agiye kubona ikipe aho yifuzwa bikomeye n’ikipe ya Tottenham Hotspurs na yo yo mu Bwongereza ariko yifuza kumufata ku ntizanyo y’umwaka umwe, gusa mu gihe bagishakisha umusimbura wa Harry Kane.

Si Tottenham gusa yifuza uyu mugabo w’imyaka 30 dore ko bivugwa ko we ubwe yaba yarisabiye umutoza Jose Mourinho ko yamusanga muri As Roma dore ko aba bombi banabanye mu ikipe ya Manchester United.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.