Umusore w’imyaka 24 yatemye murumuna we nyuma yo gukimbirana bapfa imitungo y’iwabo, abonye ko yamukomerekeje cyane akeka ko yapfuye nawe ahita yimanika mu kagozi ahita apfa.
Ibi byabereye mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rusasa, Akarere ka Gakenke ku wa 07 Mutarama 2024.
Nyuma y’uko uyu musore akomerekeje murumuna we cyane abaturage bahise bihutira kumujyana kwa muganga, aribwo uwo musore yahise yiyahura akoresheje umugozi ahita apfa.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine yemeje iby’aya makuru avuga ko yari amaze iminsi mike abasuye arabaganiriza, abasaba kwirinda amakimbirane, avuga ko bibabaje kuba abantu bapfa ibitari ibyabo, asaba abaturage kwirinda bene aya makosa.Yagize ati ” Muby’ukuri birababaje pe! Abantu babiri bava indimwe bagapfa umutungo nawo utari uwabo, umutungo w’ababyeyi ntabwo ari ibintu abana bakagombye gupfa kugeza ubwo batemana bava indimwe.”
Avuga ko ku wa gatatu w’icyumweru gishize yari yabasuye arabaganiriza abasaba gukemura amakimbirane yo mu miryango bari bafitanye. Ati “Ntabwo nari nahuza amakuru neza kuko inzego z’umutekano Polisi na RIB nibo bakiri kubikoraho gusa ni ibintu bibabaje.”
Uwo muyobozi yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwavuganye n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano n’abakozi mu Karere, gukora ubukangurambaga umurenge ku wundi, bugamije kwigisha abaturage kugira umuryango utekanye.
Kugeza ubu uwakomerekejwe ari mu maboko y’abaganga yitabwaho kugira ngo avurwe ibikomere, mu gihe uwiyahuye nawe umurambo wajyanywe kwa muganga ngo harebwe neza icyaba cyamwishe, n’iperereza rikomeze ku byabaye.