Biratangaje uburyo igitabo kitwa “Kunyaza” cyanditswe n’umunyarwanda kiri guca ibintu hanze aha/ Umunyamabanga muri minisiteri ya Uganda yasabye ko cyagezwa mu miryango bakiga uyu muco wo kunyaza

Igitabo cyanditswe n’Umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’u Budage, Dr Nsekuye Bizimana cyiswe ‘Kunyaza’ gikomeje kuvugisha benshi muri Uganda, aho Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera muri iki gihugu, Pius Bigirimana yasabye ko kigezwa mu miryango itandukanye mu rwego rwo kwirinda ko isenyuka. Uyu Dr Nsekuye Bizimana asanzwe akora ubushakashatsi butandukanye ku bijyanye n’ubuhanga bw’Abanyafurika mu by’imibonano mpuzabitsina.

Ubundi kunyara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ni igihe umugore abasha gusohora amavangingo aturuka mu myanya myibarukiro ye biturutse ku byishimo aba yatewe n’umugabo. Bisobanuye ko hataza inkari ahubwo haza amavangingo ashyushye cyane, bikaba biryohera umugore cyane kuko bizanwa n’ibyishimo aba yatewe n’uwo bakorana imibonano bitewe n’uburyo abimukoreramo.

Ubu bumenyi mu by’imibonano mpuzabitsina bufite inkomoko mu Rwanda, icyakora bwakwirakwiye no mu bindi bice byo muri Afurika y’Iburasirazuba nka Uganda na Kenya aho bizwi ku izina rya ’Kachabali’. Umunyabamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera ya Uganda, Bigirimana yabwiye Chimpreports dukesha iyi nkuru, ko kunyaza ari ikintu cy’ingirakamaro mu kubaka ingo zigakomera.

Bigirimana na we asanzwe ari umwanditsi ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina kuko aherutse gushyira hanze igitabo yise ‘Naked Truth – A conversation about African sex magic treasures’. Yavuze ko kunyaza ari uburyo bworoshye kandi bw’ingirakamaro mu gushimishanya hagati y’abashakanye, agashishikariza abagishinga ingo gukangukira gusoma ibitabo nk’ibi birimo ubumenyi batabonye ahandi.

Dr Nsekuye wanditse igitabo ku muco wo ‘Kunyaza’, agaragaza ko ari ingirakamaro kuko bifasha umugore ubikorewe kugera ku byishimo byuzuye, gufasha abagabo kumara igihe kinini mu gikorwa cyo gutera akabariro n’ibindi.

Iki gitabo kandi kirimo uburyo umugabo yakoresha kugira ngo afashe umugore we kugera kuri ibyo bishimo biboneka mu gutera akabariro kw’abashakanye, hagendewe ku nama zatanzwe n’inzobere.

Muri Uganda basamiye hejuru iki gitabo, by’umwihariko abafite inshingano mu kwita ku muryango bagaragaza ko gishobora kugabanya umubare wa gatanya ziri kwiyongera. Imibare y’ikigo Swedish International Development Cooperation, igaragaza ko nibura buri mwaka muri icyo gihugu hatangwa gatanya 370,000.

Kuri Amazon, bigaragara ko igitabo ‘Kunyaza’ kigurwa Amadolari 14, ni ukuvuga hafi ibihumbi 17 Frw.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.