Bishop Mukabadege yafunzwe azira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yataye muri yombi Bishop Liliane Mukabadege, ndetse n’imodoka ye igafatirwa, nyuma yo kubeshya abapilisi ko agiye kuri radiyo nyamara yigiriye ku rusengero.

Bishop Mukabadege Liliane yafunzwe azira kubeshya Polisi (Ifoto:Internet))

Bishop Mukabadege Liliane yafunzwe azira kubeshya Polisi (Ifoto:Internet))

Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri twitter ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 05 Mata 2020, yavuze ko uwo muvugabutumwa yabwiye abapolisi ko agiye kuri radio, hanyuma bakamukurikira bucece, bakaza gusanga yari agiye ku rusengero ruherereye ku Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Ibyo uyu muvugabutumwa yabikoze mu gihe amabwiriza ya Leta asaba abantu kuguma mu ngo, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Caronavirus.

Muri ayo mabwiriza kandi, harimo ko insengero zose zifunze, mu rwego rwo kwirinda ko abantu benshi bahurira ahantu hamwe.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko igihe umupolisi aguhagaritse, ukwiye kwirinda kumubeshya kuko iyo urenze ku mabwiriza uba ugomba kubibazwa.

Polisi kandi ivuga ko uwo ari we wese uzanyuranya n’ayo mabwiriza azafungwa, acibwe amande kandi ibinyabiziga byabo na byo bifatirwe.

Polisi y’u Rwanda isaba abaturage gutanga amakuru ku ho babonye ushaka kunyuranya n’amabwiriza, bahamagara ku murongo utishyurwa wa 112, cyangwa bakanyuza ubutumwa kuri whatsapp, ku murongo wa 0788311155

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.