Biteye agahinda: Minisitiri Bayisenge yihanganishije umuryango wapfushije abana 3 icyarimwe mu mpanuka yahitanye abantu 6

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yihanganishije umuryango wa Sikubwabo wapfushije abana batatu umunsi umwe baguye mu mpanuka y’imodoka.

Ibi Minisitiri yabigarutseho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko urukuta rwa Twitter aho yifatanyije n’ababuriye ababo muri iyo mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukwakira.

Impanuka yabaye ku Cyumweru, tariki ya 24 Ukwakira 2022 yaturutse kuri Howo yabuze feri iri kumanuka ku muhanda wa Yamaha-Kinamba, irenga umuhanda wo hejuru igwa muwo hasi ku kiraro cyo ku Kinamba.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyo mpanuka yaguyemo abantu batandatu. Amakuru avuga ko abana ba Sikubwabo bahitanywe n’iyo mpanuka, bari bari gutambuka ku muhanda wo hasi ahategerwa imodoka zitwara abagenzi, iyo kamyo ikahabasanga ikabahitana. Byabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Minisitiri Bayisenge yatangaje ko ari agahinda gakomeye kuburana abana batatu icyarimwe.

Yagize ati “Ni agahinda gakomeye ku muryango kubura abana batatu icyarimwe, ni n’igihombo gikomeye ku muryango Nyarwanda muri rusange kuko abana ari amizero y’Igihugu. Umuryango Nyarwanda dufashe mu mugongo umuryango wa Sikubwabo n’ababuze ababo biturutse ku mpanuka yo mu muhanda. Nimwihangane.”

Aba bana uko ari batatu baguye mu mpanuka ni Fruit Sikubwabo Joseph w’imyaka 15, Shami Sikubwabo Herve w’imyaka 13 na Racine Sikubwabo Honoré w’imyaka 10 . Biteganyijwe ko gusezera kuri aba bana no kubashyingura birakorwa kuri uyu munsi tariki ya 26 Ukwakira 2022.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.