Biteye Ubwoba! Umugabo yarashe umugore we ku munsi wabo w’ubukwe , ahitaniramo abandi 3 nawe ahita yirasa

Mu gihugu cya Thailande kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo 2023, Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko umugabo witwa Chaturong Suksuk w’imyaka 29 yishe abantu bane hamwe n’umugore we ku munsi w’ubukwe bwabo. Muri abo bantu harimo nyirabukwe, murumuna w’umugore we, ndetse n’abandi batumirwa babiri nyuma yo kwica abo bantu bose nawe ngo yahise yirasa arapfa.

Uyu mugabo w’imyaka 29 yarashe umugore we Kanchana Pachunthuek na we ahita yirasa nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru ‘Ouest France’. Kuko bivugwa ko yari afite imbunda mu modoka.

Iyi nkuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri iki Gihugu nyuma y’uko Polisi imaze kwemeza ko uyu mugabo yarashe umugore we, nyirabukwe ndetse n’abandi bantu.

Bivugwa ko abo bageni batonganye ku bintu byabo bibareba hagati yabo, maze Chaturong ahita agenda agana ahari imodoka ye, akuramo imbunda aragaruka atangira kurasa. Uwo mugabo wishe abantu ku munsi we w’ubukwe yari afite imidari ibiri y’umuringa, yavanye mu marushanwa ya ‘ Paralympiques de l’Asean’ mu 2022 yabereye muri Indonesia.

Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu bivuga ko uyu mugabo yahoze ari mu gisirikare cya Thailande ndetse akaba yaracitse ukuguru ubwo yari mu bikorwa byo gucunga umutekano ku mipaka.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.