BK Arena yahaye abanyarwanda aho gusoreza icyumweru! Harerekanwa imikino y’igikombe cya Afurika iri joro muri BK Arena kwinjira n’ubuntu.

Inyubako ikomeye cyane hano mu Rwanda ya BK Arena yatanze amahirwe kuri buri muntu wese wifuza kwinjiramo akareberamo imikino y’igikombe cya Afurika ku buntu.

Iyi nyubako isanzwe iberamo imikino y’amaboko ndetse n’ibitaramo bikomeye cyane hano mu Rwanda si bimenyerewe ko yerekaniramo imipira kubi televiziyo binini itari kuberamo ariko kur’uyu wa gatanu tariki 02 Gashyantare 2024 yatangaje ko iza kwerekaniramo imipira y’igikombe cya Afurika aho kwinjira biraba ari ubuntu kuri buri muntu wese ubishaka.

N’imikino y’igikombe cya Afurika igeze muri 1/4 aho imikino iri bwerekanwe ari ikipe ya Nigeria iza kuba ikina na Angola i saa moya z’ijoro ndetse hagakurikiraho umukino uri buhuze ikipe ya DRCongo na Guniea i saa ine z’ijoro.

Bk Arena imiryango iraba ifunguye guhera i saa kumi n’ebyiri abantu baraba bemerewe kwinjira aho imikino yo iri butangira saa moya z’ijoro umukino wa mbere uraba utangiye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.