Banki ya Kigali irasaba abahanzi gutinyuka bakayigana kugira ngo babashe gukorana nk’abandi bashoramari bose.
Muri iki gihe u Rwanda n’isi yose muri rusange biri guhangana n’icyorezo cya covid-19, ibitaramo n’imurikagurisha biri mu bintu byahagaritswe bwa mbere kuko byahuzaga abantu benshi. Banki ya Kigali irasaba abahanzi kuba bayigana ikabafasha muri ibi bihe bitoroshye.
Banki ya Kigali ikaba ari n’umwe mu bafatanyabikorwa ba Iwacu Muzika Festival, yasobanuye ko ishaka gukorana n’abahanzi b’abandi bacuruzi bose.
Nshuti Thierry, umukozi wa BK yagize ati “Nimba twaha amafaranga umuhinzi akagura inyongeramusaruro kuko yize umushinga we neza, kuki tutayaha umuhanzi wize uwe neza”.
Yakomeje asobanura ko abahanzi na bo bakorera amafaranga, baba ari abanyabukorikori cyangwa abaririmba bose barinjiza.
Nshuti yagize ati “Mu gihe umuhanzi ushushanya agurisha ibihangano bye cyangwa se uririmba yinjiza amafaranga akaba yakwerekana uburyo yinjiza, BK yiteguye kuba yakorana na bo kugira ngo babashe kubona ibikoresho bihagije bibafasha kongera amafaranga binjiza”.
Mu bisobanuro yatanze yavuze ko ubuhanzi ari ishoramari nk’irindi ryose, ababurimo ari cyo gihe cyo kugana amabanki bagakorana mu kuzamura ubukungu bw’igihugu buri mu rubyiruko.