Bmjizzo wakoze indirimbo ya The Ben na Diamond ‘Why’ yambikiye impeta umukunzi we uzwi muri filime nyarwanda Zanzibar (Amafoto)

Julien Bmjizzo wakoze indirimbo zikomeye zirimo ‘Why’ Diamond Platnumz yahuriyemo na The Ben yambitse umpeta umukinnyi wa filime Sugira Florence wamenyekanye akinana na Makanika.

Nk’uko babigaragaje babicishije ku mbuga nkoranyambaga , uyu mukobwa Florance ya positinze amafoto avugako yavuze ‘Yes’ubwo uyu Bmjizzo umaze kwamamara mu gukora indirimbo yamusabaga ko barushinga bakazibanira nk’umugore n’umugabo.

Bivugwako aba bombi bari bamaranye imyaka ine bari mu rukundo ,tariki ya 10 Ukwakira nibwo nibwo bahuriye ku kirwa cya Zanzibar mu gihugu cya Tanzania maze Sugira Florance yambikwa impeta imuteguza kurushinga.

Uyu musore Bmjizzo kandi azwi mu ndirimbo yahurijemo abahanzi batandukanye yise ‘Kamwe’ ikoze mu njyana y’amapiano irimo abahanzi nka Social Mula, Kenny Sol, Davis D, Bushali, Bull Dogg, B-Threy, Khalfan, Confy, Alyn Sano, Li john na Papa Cyangwe.

Bmjizzo afite Studio mu Bubirigi , yise ‘BproudMusic’ iherereye mu Bubiligi, aho amaze gukorana n’abahanzi barimo Marina, Social Mula, Big Fizzo, Bull Dog, Mico The Best n’abandi.

Ariko by’umwihariko ni nawe wakoze amashusho y’indirimbo ya The Ben na Diamond yitwa ‘Why’ ndetse na ‘Only You’ The Ben yakoranye na Ben Kayiranga

https://www.youtube.com/watch?v=YwmuEl0cWgQ

Kora SHARE kuri bagenzi bawe Ubundi nanone udukurikirane ku mbuga nkoranyambaga zacu arizo

FACEBOOK: https://www.facebook.com/babitimes

INSTAGRAM: https://www.instagram.com/babitimes/

TWITTWER: https://twitter.com/BabiTimes

TIKTOK: https://www.tiktok.com/@babi__times

Sura urubuga rwacu rukugezaho amakuru menshi yihuse https://babitimes.com/

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.