BNR irahumuriza abaturage ku ngamba nshya zo kurwanya COVID-19

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yasabye Abaturarwanda kudahagarika umutima kubera amabwiriza mashya yashyizweho na Leta y’u Rwanda, mu rwego rwo gukumirwa ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.


Ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, ni bwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente, yatangaje amabwiriza mashya agomba kumara ibyumweru bibiri, uhereye mu ijoro ryo kuwa 21 Werurwe, mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bwa Coronavirus bwakwirakwira.

Ayo mabwiriza mashya avuga ko imipaka yose yafunzwe, ko nta muntu wemerewe kuva mu rugo uretse ufite impamvu zihutirwa, ko moto zitwara abagenzi zahagaritswe, utubari twafunze, amasoko n’amaduka byafunze, n’ibindi.

Nyuma y’ayo mabwiriza, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yatangaje ko Abaturarwanda badakwiye gukuka umutima, kuko amabanki, ibigo by’imari iciriritse n’amakoperative yo kuzigama no kugurizanya (SACCOs), bizakomeza imirimo yabyo, ariko bitanga serivisi nkenerwa gusa ku bantu babigana, kuva saa mbiri za mugitondo kugera saa cyenda z’igicamunsi, mu minsi y’imibyizi (kuva kuwa Mbere kugera kuwa Gatanu).

BNR kandi ivuga ko banki zizongera abakozi bakomeze gufasha abakiriya bazo batari basanzwe bariyandikishije mu gukoresha ikoranabuhanga, kugira ngo baryinjiremo kandi riborohere mu kurikoresha.

BNR yongeye kwibutsa abakiriya gukoresha imiyoboro y’ikoranabuhanga mu kohererezanya amafaranga cyangwa mu kugura ibicuruzwa na serivisi.

Abacuruzi na bo ndetse n’abandi bose bagira uruhare mu bukungu, bibukijwe ko inzira y’ikoranabuhanga ari yo nziza kurusha izindi, ikwiye gukoreshwa mu kwishyurwa.

Mu rwego rwo kwirinda no kugabanya ibyago byo gukwirakwiza CIVID-19, umuntu uzaba yishyuwe hakoreshejwe sheik ntazemererwa gufata amafaranga kuri gishe (guichet), ahubwo amafaranga azajya ayishyurwa kuri konti ye.

Icyakora mu gihe sheik ari iy’umukiriya wa banki, akayikoresha agiye kubikuza kuri konti ye, umubare w’amafaranga afatira kuri gishe ntushobora kurenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku munsi.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.