Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize wa 2019, ibiciro by’ibiribwa byiyongereye ku rugero rwa 6% kandi ko muri 2020 biziyongeraho 5%.
BNR ikomeza ivuga ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda mu gihe rizaba rivunjwa mu madolari ya Amerika, ngo kazagabanuka ku rugero rwa 4.7% muri uyu mwaka wa 2020.
Abayobozi ba BNR bari basanzwe baganiriza Itangazamakuru ryonyine ku bijyanye na Politiki y’ifaranga ndetse n’ingamba zo kuririnda guta agaciro, ariko kuri iyi nshuro batumiye n’abagize inzego za Leta hamwe iz’abikorera.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa yasobanuye ko impamvu y’izamuka ry’ibiciro(cyane cyane iby’ibiribwa), ngo yatewe n’umusaruro muke wabonetse mu gihembwe cy’ihinga A kubera imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati “Nta kintu dufite dukora cyasubiza icyo kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa, muri uyu mwaka nabwo turabona bizazamuka ku rugero rwa 5%, turabona nta ngamba nshya twafata”.
Avuga ko mu gihe izamuka ry’ibiciro ryaba rirengeje urugero, aribwo BNR yafata ingamba zo kongera inyungu amabanki asaba abo yahaye imyenda.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko BNR nta bwoba ifite ku ihungabana ry’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda muri 2020, ariko ko icyorezo cya Coronavirus ngo giteye impungenge isi n’u Rwanda kitarusize.
Yagize ati”Dufite ikibazo cya Coronavirus tutazi aho kigana, ariko mu gihe cyakomeza kugaragara kizagira ingaruka ku bukungu bw’isi kidasize n’ubwacu, haba mu byoherezwa mu mahanga, haba no mu bitumizwayo”.
Umuyobozi wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, we avuga ko icyo cyorezo cyatangiye guhagarika ibitumizwa mu Bushinwa bingana na 20% by’ibyo u Rwanda rukura hanze byose.
Dr Karusisi agira ati “Hakenewe imikoranire yihariye n’abikorera kugira ngo iki kibazo kibonerwe umurongo”.
Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri BNR, Prof Thomas Kigabo yatangaje ko mu gihe Coronavirus yakomeza gufata indi ntera, BNR ngo izakaza ingamba zo gucunga ifaranga ry’u Rwanda, ariko ko atari yo yonyine igomba guhangana n’iki kibazo.
Ati “Guta agaciro kw’ifaranga biraterwa n’impamvu nyinshi zituruka ahantu hatandukanye, BNR yo icungana n’ibintu bike muri byo”.
Prof Kigabo avuga ko impamvu y’ingenzi yo guta agaciro kw’ifaranga iterwa n’ibyoherezwa mu mahanga bikiri bike ugereranyije n’ibitumizwa hanze.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Biraro Obadiah wari mu bitabiriye ibiganiro byatumijwe na BNR, agira inama inzego guha imbaraga amakoperative kugira ngo atange umùsaruro.
Biraro agira ati “imiyoborere ya za koperarive irimo ibibazo, kuri ubu zagakwiye kuba zigera mu bihumbi 10, ni yo mpamvu bikiri ikibazo mu gutanga akazi no kugabanya ubushomeri”.
Ikigo gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA), kigaragaza ko kugeza ubu mu Rwanda hari amakoperative 8,995 agizwe n’abantu 3, 816, 591.
BNR ivuga ko mu gihe nta bibazo bidasanzwe bihungabanyije umusaruro u Rwanda rutanga, ubukungu ngo buzakomeza kuzamuka ku rugero rwa 8.1% muri 2020.