BNR yongereye umubare w’amafaranga umuntu yemerewe kubikuza ku munsi


Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangaje ko guhera kuri uyu wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020, umuntu ukoresha sheki ye ku giti cye yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshanu, avuye kuri miliyoni imwe ku munsi.

Kuva tariki ya 21 Werurwe 2020, ni bwo BNR yari yatangaje ko amafaranga ntarengwa umuntu yemerewe kubikuza akoresheje sheki atarenga miliyoni imwe, bikaba byari mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

BNR kandi yatangaje ko umuntu wasinyiwe sheki, we yemerewe kubikuza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni ebyiri.

Ibi byakozwe hagendewe ku busabe bw’abantu cyane cyane abakora imirimo ijyanye n’ubucuruzi, basabaga ko umubare w’amafaranga umuntu yemerewe kubikuza ku munsi yakwiyongera.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.