Urubyiruko rwo mu Kagari ka Bunge ho mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru rwibumbiye mu itsinda ‘Ibifaru’, rworoje abatishoboye inkoko 30 none rugiye guhabwa 1000.
Ibifaru ni itsinda ry’urubyiruko rwiyemeje kwegeranya imbaraga rugatanga umuganda mu gikorwa cyo guhashya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage mu Kagari rutuyemo ka Bunge.
Babyiyemeje kuko babonaga gukomeza kuvuga ko ari imbaraga z’igihugu kandi zubaka bidahagije, ahubwo rugomba no kubishyira mu bikorwa.
Bagendera ku ntego ivuga ngo “menya nkumenye, ngira nkugire, tuzamurane”.
Mu bikorwa bagezeho harimo kurwanya ibiyobyabwenge aho batuye, guhingira no kubakira abatishoboye, kubakira ubwiherero abatabufite ndetse no kwegeranya amafaranga bakagurira inkoko imiryango 30 itarabashaga kwitangira mituweri.
Abo bahaye inkoko byabagiriye akamaro kuko batagikenera ababarihira mituweri, none bashimishijwe no kuba ubuyobozi bw’akarere batuyemo na bwo bugiye kubaha inkoko na bo nk’uko bivugwa na François Burindwi, umuyobozi w’iri tsinda.
Agira ati “Abayobozi baradusuye baravuga bati ubwo mwagize umutima wo kuremera abantu mubaha inkoko, natwe tugiye kubaremera inkoko kugira ngo muziteze imbere”.
Uyu muyobozi avuga ko bazajya bazana imishwi yo mu bwoko bwa Sasu itanga amagi n’inyama, bakayirera, yamara kwigira hejuru abashaka korora bakaza bakayibaha, isigaye na bo bakayorora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwamaze kubaha inkunga ya miliyoni ebyiri n’igice yo kwifashisha mu kubaka ibiraro nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko.
Agira ati “Ayo miliyoni ebyiri n’igice twabahaye ni ayo kubaka ibiraro. Nibarangiza kubyubaka tuzabaha n’inkoko 1000. Iyo nkunga tuzayiha n’urundi rubyiruko rw’abakorerabushake harimo ‘Abatasi’ b’i Cyahinda, abitwa ‘Drone’ n’abitwa ‘4G’. Turi kubafasha kugira ngo boye guhera mu byo kwitanga gusa, ahubwo tubahurize no mu bibateza imbere”.
Akarere ka Nyaruguru muri rusange katanze amafaranga yo kubaka ibiraro by’inkoko ku matsinda icyenda harimo ariya ane y’urubyiruko rw’abakorerabushake n’andi atanu y’abagore, hanyuma buri tsinda rikazahabwa n’inkoko 1000.
Hari n’andi matsinda y’urubyiruko 16 ndetse n’andi 14 y’abagore yari asanzwe akora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi azorozwa ingurube. Aya matsinda yose azagabanywa ingurube 330.
Aya matsinda azorozwa kandi ngo ubuyobozi buzaguma kuyaba hafi kugira ngo ubworozi bazakora buzabagirire akamaro bose, ntibuzahombywe cyangwa ngo inyungu yabwo yikubirwe n’abayobozi b’amatsinda nk’uko bijya bigaragara ku bantu bamwe na bamwe bakorera hamwe.
Mu kwezi k’Ugushyingo 2019, Ibifaru byari byagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ko mu gace batuyemo hakenewe ishuri ry’imyuga ryo kubafasha kugira umwuga bamenya wabazamura, ryanafasha n’urundi rubyiruko rudafite icyo gukora.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko kuba uru rubyiruko rwarahawe igishoro cyo korora inkoko bidakuraho ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2020-2021 hazasanwa ishuri ry’imyuga ryahoze ahitwa mu Birambo mu Murenge wa Nyagisozi, urubyiruko rwo muri aka gace harimo n’urw’i Bunge rukazajya ruryigiramo.