Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019 rwahamije ibyaha Bosco Ntaganda wamamaye mu ntambara zo mu mashyamba ya Congo.
Urwo rukiko rwamuhamije ibyaha 13 by’intambara n’ibindi 5 byibasiye inyoko muntu. Ibi byaha byakozwe hagati y’imyaka ya 2002 na 2003 bikorerwa ahitwa Ituri mu Majyaruguru ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Urukiko rwahamije Bosco Ntaganda kuba umwicanyi wayoboye ku bushake ibitero ku baturage, ahabayeho gufata abagore ku ngufu, guhindura abantu abacakara b’ubusambanyi, ubwicanyi no gusahura nk’ibyaha by’intambara n’ibindi byakorewe inyoko muntu nk’uko umucamanza Robert Fremr yabitangaje.
Bosco Ntaganda bita ‘Terimonator’ yahamijwe ibyo byaha nyuma yo kwerekwa n’ubucamanza ko yabaye umwe mu bayoboye ubwicanyi bwahitanye abantu bagera ku bihumbi 60, aho yayoboye ndetse akanatanga amategeko muri ubwo bwicanyi.
Inkuru ya France 24 ivuga ko Bosco Ntaganda w’imyaka 45 y’amavuko , mu mwaka wa 2015 mu kwezi kwa Nzeri ubwo urubanza rwe rwatangiraga yahakanye ibyaha byose yaregwaga.
Ibyaha 13 by’intambara ndetse na 5 byibasiye inyoko muntu, ni byo byahamijwe Bosco Ntaganda wabaye Général mu ngabo za Congo, nyuma akaza kuba umwe mu bashinze umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo watsinzwe na Leta muri 2013.
Bosco Ntaganda yavuye i Kigali muri Ambasade ya Amerika yerekeza ku rukiko mpuzampahanga mpanabyaha CPI, akaba ari umwe muri batanu mu bakuru b’inyeshyamba zirwanira mu gihugu cya Congo bashyikirijwe urukiko mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) kuva yashyirwaho mu mwaka wa 2002.
Urwo rukiko rwashyiriweho kuburanisha ibyaha ndengakamere byakozwe hirya no hino ku isi. Ibihano bizahabwa Ntaganda bizatangazwa mu minsi iri imbere.