Bosenibamwe Aimé yasezeweho (Amafoto)

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Ngarambe François yavuze ko Bosenibamwe Aimé azibukirwa ku mirimo yakoranye n’abagize uwo muryango ndetse n’abaturage muri rusange, iyo mirimo ikaba yarabateje imbere.


Bosenibamwe yagiye ashingwa imirimo itandukanye muri Leta, harimo kuba yarayoboye Akarere ka Burera n’Intara y’Amajyaruguru, akaba yarayifatanyije no kuba Umukuru w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi muri izo nzego.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR-Inkotanyi avuga ko abanyamuryango n’abaturage muri rusange bazibukira Bosenibamwe ahanini ku bikorwa yafatanyaga na bo byabateje imbere.

Ngarambe agira ati “Imirimo yose Bosenibamwe Aimé yagiye ashingwa yayikoranye ubushake, ubwitange ndetse n’umwete”.


Bosenibamwe Aimé yitabye Imana yayoboraga Ikigo gishinzwe Igororamuco(NRS), ariko akaba yari n’umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Igihugu ishinzwe imibereho myiza.

Umufasha wa nyakwigendera, Kakuze Sifa Gloriose, avuga ko ashimira Leta y’u Rwanda ndetse n’Umuryango FPR-Inkotanyi, kuba baragiye bamugirira icyizere mu mirimo itandukanye.

Mu bandi bayobozi bamuherekeje harimo Tito Rutaremara uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, abayobozi muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibigo biyishamikiyeho ndetse n’abayobozi b’amadini atandukanye.


Bosenibamwe Aimé yitabye Imana afite imyaka 52, akaba asize umugore n’abana batanu(babiri b’imfura bakaba ari impanga).

Bosenibamwe Aimé yize amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo(DRC), aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi(yakuye muri Kaminuza ya Kisangani).

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Bosenibamwe Aimé yabaye umwarimu muri EAV Gisovu(1996) na EAV Gitwe(1999-2000), Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rukira(2000), umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi(2000).


Yabaye kandi Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo(2005-2006), Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Karere ka Nyagatare(2006), Umuyobozi w’Akarere ka Burera(2006-2009).

Yavuye mu Karere ka Burera ahita agirwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru(2009-2016). Yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi, akaba yarayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco(NRS).










Bosenibamwe yakundaga no gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.