Bosenibamwe Aimé yitabye Imana

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Bosenibamwe Aimé wayoboraga Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) yitabye Imana kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Gicurasi 2020 azize uburwayi.

Bosenibamwe Aimé

Bosenibamwe Aimé

Bosenibamwe Aimé wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS) muri 2017.

Yagizwe umuyobozi mukuru w’icyo kigo gihuriza hamwe ibigo bisanzwe byakira abantu bakunze kugira imyitwarire ibangamiye ituze n’umudendezo w’abandi.

Abo bantu barimo abakoresha ibiyobyabwenge, inzererezi, indaya, abajura boroheje, abazunguzayi, abasabiriza, abana n’abakuze barangwa n’imyitwarire ibangamye.

Ni ikigo cyashyizweho mu rwego rwo kurwanya ubuzererezi kikaba gishinzwe guhuza ibikorwa by’ibigo byari bisanzweho kuko ngo wasangaga bikora ariko nta kintu gihari gihuza ibikorwa byabyo.

Ibyo bigo bisanzwe byakira abantu bagira imyitwarire ibangamiye ituze rusange n’umudendezo w’abandi harimo ikigo ngororamuco cya Kigali kigengwa n’Umujyi wa Kigali, iby’uturere bigengwa n’uturere, icya Gitagata kigengwa na Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) n’icya Iwawa kigengwa na Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT).

Abafite ibyaha binini bashobora kunyuzwa muri ibyo bigo bakajya gufungwa abandi bakagororwa, bagahabwa ubumenyi mu myuga itandukanye ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (WDA).

Bosenibamwe Aimé aha yari mu biro bye nka Guverineri w

Bosenibamwe Aimé aha yari mu biro bye nka Guverineri w’Amajyaruguru aganira n’Umunyamakuru wa Kigali Today muri 2014 atangaza byinshi ku buzima bwe

Bosenibamwe yahawe inshingano zo kuyobora icyo kigo cy’igihugu gishinzwe Igororamuco nyuma y’amezi agera ku munani yari ashize akuwe ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yari amazeho imyaka irindwi.

Mbere yo kuba Guverineri, Bosenibamwe yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Burera mu gihe cy’imyaka itatu.

Na mbere yo kuba Mayor yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara ya Kibungo akaba uwo mwanya na wo yarawumazeho imyaka itatu n’igice.

Bosenibamwe yize amashuri ahanitse mu by’ubuhinzi n’ubworozi. Yakoze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ariko mbere yaho yanabaye umwarimu igihe gito.

Inkuru irambuye yerekeranye n’urupfu rwe turacyarimo kuyibategurira…

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.