Botswana: Indwara imaze guhitana inzovu zisaga 330 kuva muri Werurwe

Muri Botswana abaharanira uburenganzira bw’inyamanswa bamaze igihe bibaza impamvu yaba ituma inzovu zipfa umusubirizo ndetse zigapfira rimwe ari nyinshi.

Muri aka gace gakunze kubamo inzpvu, habonetse inzovu nyinshi zapfuye

Muri aka gace gakunze kubamo inzpvu, habonetse inzovu nyinshi zapfuye

Hatekerejwe byinshi, ariko ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abayobozi muri icyo gihugu, ibyavuyemo byagaragaje ko zirimo kwicwa n’agakoko ko mu bwoko bwa ‘bacterie’. Iyo bacterie yari imaze kwica ibyana by’inzovu bisaga 330 kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2020.

Iyo bacterie izwi nka cyanobacteria, ngo ni mbi cyane ku nyamaswa ndetse no ku bantu mu gihe zibaye nyinshi nk’uko bitangazwa na Minisiteri ishinzwe pariki n’ibimera byo mu gasozi.

N’ubwo byamaze kumenyekana ko izo nzovu zirimo kwicwa n’iyi bacterie ya cyanobacteria, ariko ubushakashatsi ngo buracyakomeje kuko hakomeje kwibazwa impamvu yica inzovu gusa ntiyice izindi nyamaswa zo mu cyanya cya Okavango.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.